Nigeriya yavumbuye abatera inkunga iterabwoba muri iki gihugu

6,745
Kwibuka30

Nigeriya yatangaje ko yatahuye ibigo birenga 120 n’abantu 96 bafitanye isano no gutera inkunga itarabwoba

Minisitiri w’itangazmakuru ,Lai Mohammed, yavuze ko abantu 45 bashinjwa gushyigikira iterabwoba bamaze gutabwa muri  yombi, bategereje kugezwa imbere y’ubutabera.

Kwibuka30

Yavuze ko ikigo gishinzwe kurwanya ibyaha by’ikoreshwa ry’amafaranga ritemewe cyagaruye agera kuri miliyoni 750 z’amadorari(arenga miliyoni 760rwf) afitanye isano na ruswa.

Mu kwezi gushize, inzego z’umutekano za Nigeria n’ikigo gishizwe ivunjisha, bongereye ubuyobozi ubushobozi mu gukurikirana ibikorwa bifitanye isano no gutera inkunga imitwe y’abajihadisite(Jihadists).

Perezida Muhamadu Bohari ari kuyobora mada ye ya kabiri, atorwa akaba yarasezeranije kurwanya ruswa no kugaruza amafaranga yibwe iki gihugu

Comments are closed.