PAC yatangiye kubaza ibigo bya Leta kuri raporo y’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta

5,698

Kuri uyu wa Gatatu, Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC yatangiye igikorwa cyo kubariza mu ruhame abayobozi b’ibigo n’inzego za Leta kugira ngo batange ibisobanuro ku makosa yagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2019/2020.

Inzego, ibigo n’imishinga bibarizwa mu ruhame ni ibyabonye raporo ya “biragayitse” mu bijyanye no kuzuza ibitabo by’ibaruramari mu kubahiriza amategeko n’amabwiriza, ibyashyize mu bikorwa inama byagiriwe ku kigereranyo kiri munsi ya 60% n’ibigo cyangwa inzego zakorewe igenzura ryimbitse cyangwa igenzura ku bijyanye n’ikoranabuhanga.

Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura WASAC nicyo cyatangiriweho kubarizwa mu ruhame.

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yerekana ko muri WASAC hagaragaramo kudatanga raporo, kutamenya kubara amazi atanga umusaruro, raporo ya 2018-2019 itaratanzwe, Miliyari 2 zimaze imyaka 10 zitagaruzwa, miliyoni 103 icyo kigo cyishyuye rwiyemezamirimo inshuro 2 n’ibihumbi 813 yatanzwe ngo hakwirakwizwe amazi mu bice binyuranye bya Kacyiru na Kanombe mu mujyi wa Kigali ariko ayo mafaranga ntakoreshwe.

Mu bibazo abadepite bagize PAC babajije abayobozi ba WASAC, harimo ibijyanye no kudatanga raporo ku mugenzuzi mukuru w’imari ya Leta no kutanoza ibaruramari.

Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa WASAC, Umuhumuza Gisèle yemera ko habayeho amakosa yo kudatanga raporo, akavuga ko byaturutse ku makosa yagaragaraga muri raporo ya 2017-2018 yagombaga kubanza gukosorwa mu rwego rwo kwirinda ko ayo makosa yazagaruka mu myaka ikurikiyeho.

Uyu muyobozi yemereye abagize PAC ko ikijyanye n’iyo raporo itaratanzwe, izaba yarangiye ku itariki 10 z’uku kwezi kwa Nzeri, igahita ishyikirizwa umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, Biraro Obadiah yagiriye inama abayobozi ba WASAC ko bashaka impuguke zibafasha mu bijyanye n’ibaruramari mu rwego rwo kwirinda amakosa akunze kugaragara muri icyo kigo.

Comments are closed.