Padiri Thomas n’undi mubikira bahamijwe icyaha cyo kwica umubikira mugenzi wabo.

7,542
Umubikira

Umupadiri n’umubikira bo mu gihugu cy’Ubuhinde bakatiwe igifungo cya burundu byuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica undi mubikira mugenzi wabo.

Padiri Thomas Kootorna ari kumwe n’umubikira witwa Sephy bombi bo mui gihugu cy’Ubuhinde bakatiwe igifungo cya burundi nyuma y’aho urukiko rubahamije bombi icyaha cyo kwica undi mu bikira ugenzi wabo witwa Abhaya.

Ni icyaha cyakozwe mu mwaka wa 1992 hakaba hashize imyaka 28 yose bibaye, bakaba baramujijije kuba ngo yarabafashe bari mu cyaha cyo gusambana.

Sephy w’imyaka 55 y’amavuko kugeza ubu ntacyo aragira icyo avuga ku myanzuro y’urukiko, gusa nyuma y’isomwa ry’urubanza, ariko Kotoor w’imyaka 69 y’amavuko ureganwa nawe yavuze ko ari umwere kandi ko nta cyaha yishinja, ati:“Jye ndi umwere”

Comments are closed.