Pastor Ezra Myisi yitabye Imana.

1,807
Kwibuka30

Mu minota ishize nibwo humvikanye inkuru y’urupfu rwa Pasiteri Ezra Mpyisi.

Mu masaha y’igicamunsi nibwo hacicikanye amakuru y’uko Pastor Ezra mpyisi yaba yitabye Imana. Byakomeje kandi kwemezwa n’abantu be ba hafi bityo inkuru iba amashirakinyoma, itangira kwemezwa.

Kwibuka30

Mu kwezi gushize nabwo ibi byari byavuzwe dore ko yari anafite ikibazo cy’ubuzima, nayamara biza kunyomozwaa. Ni umwe mu bavugabutumwa bakundwaga cyane dore ko mu biganiro yatangaga, ndetse no mu butumwa yakundaga guha abiganjemo urubyiruko, yakundaga kubasetsa, abisanisha n’ubuzima yanyuzemo ataraba Pasiteri, maze akagaragaza ko umuntu ashobora gukizwa n’ubwo yaba ari umunyabyaha ukabije.

Pastor Ezra Mpyisi yavutse mu 1922, avukira I Nyanza, hari ku ngoma ya Yuhi V Musinga. Amasomo yize ajyanye na Tewolojiya yigiye muri kaminuza y’Abadivantiste yo muri Zimbabwe yitwa Solusi, niyo yatumye abasha kugera ku mwanya wo kuba umuvugabutumwa muri iri torero. Ni nawe kandi ufite agahigo ko kuba umudive wa mbere wabonye licence kuva iri torero ryaza mu Rwanda. Ezra wari ukunzwe cyane, yitabye Imana ku myaka 102, akaba asize abana umunani barimo abahungu 7 n’umukobwa 1, Bamubyariye abuzukuru 15 n’abuzukuruza 2. Imana imutuze aheza.

Leave A Reply

Your email address will not be published.