Burera: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gusambanya intama igapfa

2,290
Kwibuka30

Abaturage bafashe umugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 wo mu Mudugudu wa Cyogo, Akagari ka Kilibata, Umurenge wa Rugengabari mu Karere ka Burera, bamushyikiriza Polisi, aho bamukekaho gusambanya intama y’umuturanyi we akanayica.

Umuturanyi we witwa Turaguhorana Innocent avuga ko uwo mugabo yafashwe mu rukerera rwo ku itariki 26 Mutarama 2024, nyuma yo gukekwaho gusambanya intama y’umuturanyi, dore ko ngo iyo ngeso asanzwe ayizwiho, ndetse akaba yaranabifungiwe muri Gereza ya Ruhengeri.

Yagize ati “Uriya mugabo yafashwe ari gusambanya intama, twanasanze ibisebe ku kibuno cyayo, yari mu kiraro cyayo mu ijoro intama zitangira guhebeba yikanze nyirurugo ariruka, nibwo bagiye kumurarira iwe mu rugo afatwa mu gitondo, ni umugabo uzwiho izo ngeso kuko turaturanye ndamuzi, yigeze n’ubundi gufatirwa icyo cyaha arafungwa”.

Mu kumenya neza amakuru kuri icyo kibazo, Kigali Today dukesha iyinkuru yabajije Itangishaka Emmanuel umuhungu wa nyiri iyo ntama, avuga ko ubwo nyina yumvaga intama zisakuza saa sita z’ijoro yasohotse asanga uwo mugabo mu kiraro, ariruka biba ngombwa ko bamushakisha bamufashe bamushyikiriza Polisi.

Yagize ti “Mu ma saa sita z’ijoro, nibwo umukecuru wanjye yumvise intama zihebeba cyane, arahaguruka ageze hanze uwo mugabo wari mu kiraro arasimbuka ariruka umukecuru aratabaza, nibwo abaturage n’irondo batabaye basanga intama yamaze gupfa”.

Kwibuka30

Akomeza agira ati “Umukecuru yamaze kumenya uwo mugabo atubwira n’imyambaro yari yambaye, nibwo twagiye mu rugo iwe turahagota, butangiye gucya saa kumu n’imwe na 20, tubona aje mu rugo turamufata tumushyikiriza Polisi ikorera mu murenge wa Rugendabari”.

Uwo musore avuga ko inzego zibanze zagiriye inama umubyeyi we yo kujya gutanga ikirego kuri RIB Sitasiyo ya Kirambo, aho yagezeyo bamusaba kuzasubirayo kuwa mbere.

Itangishaka avuga ko bitari incuro ya mbere uwo mugabo afashwe asambanya intama, ati “Muri 2017 nabwo yatwiciye intama tumwirukaho ata imyenda, dusanga ari iye turayifata tuyiha ubuyobozi, urumva ko atari kuducika ku ncuro ya kabiri, muri 2022 nabwo yavuye muri gereza nyuma yo gushinjwa gusambanya intama, kandi uko abigenza iyo amaze kuzisambanya arazica”.

Ntakarakorwa Appolinaire Karake Umukuru w’Umudugudu wa Cyoko, nawe avuga ko uwo mugabo asanganwe ingeso zo gusambanya intama, ari nayo mpamvu bagiye kumutegera iwe ngo bamufate, nyuma y’uko bamuketseho gusambanya intama y’umuturanyi yarangiza akayica nk’uko asanzwe abigenza.

Ati “Twasanze intama yapfuye, nyiri itungo yatubwiye ko uwo mugabo akimara kuyivaho yahise ipfa, kubera ko ubwo yirukaga ba nyiri itungo bari bamumenye, niyo mpamvu twagiye kumutegera iwe aje mu gitondo turamufata”.

Arongera ati “Azwiho kwiba intama akanazisambanya, ubu bwari ku ncuro ya gatatu, n’umwaka ushize yarafunguwe aho yari afungiye muri gereza ya Ruhengeri ashinjwa gusambanya intama, izo ngeso yakomeje kuzikora urumva rero iminsi 40 y’igisambo yageze arafatwa, byadusabye imbaraga nyinshi ngo tumufate, kuko akigera mu rugo mu gitondo yabanje kuturwanya”.

Leave A Reply

Your email address will not be published.