Perezida Kagame yageze muri Congo Brazzaville mu ruzinduko rw’akazi

4,146
Kwibuka30

Perezida Kagame yageze muri [Congo-Brazzaville] mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu ku butumire bwa mugenzi we, Denis Sassou N’Guesso.

Perezida Kagame yageze i Brazzaville ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mata, Uruzinduko rwe rukazarangira ku wa 13 Mata 2022.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko Perezida Kagame yakiriwe ku Kibuga cy’Indege na Perezida Denis Sassou N’Guesso.

Kwibuka30

Perezida Kagame yageze i Brazzaville aherekejwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel; Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi n’abandi.

Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Congo Brazavile, nyuma nyuma y’urwo aherutse kugirira muzi Zambia, aho yabonanye na Hakainde Hichilema uyobora iki gihugu, hakanasinwa amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Comments are closed.