Imibare y’abaguye mu gitero muri leta ya Pateau muri Nigeria yageze ku bantu 135

7,038
Kwibuka30

Mu gitondo nibwo byari byatangajwe ko Abitwaje intwaro bateye ibyaro byo muri leta ya Plateau muri Nigeria bica abagera kuri 26 mu gihe hari ubwoba ko uyu mubare ushobora kuba urenga.

Imibare mishya igaragaza ko abaguye muri iki gitero bageze ku bantu 123, Abateye baje kuri za moto bagabye igitero ku byaro bine bica abantu babarashe kuri iki cyumweru.

Abenshi mu bagizweho ingaruka n’iki gitero ni abana, Aya mabandi akaba yanasahuye amatungo arimo inka banatwika amazu.

Kwibuka30

Abaturage bavuze ko imirambo 20 yabonetse mu cyaro cya Gyambau, indi igera kuri itandatu igaragara mu gace ka Kyaram.

Abantu bamwe baburiwe abandi bava mu byabo, inzego zishinzwe umutekano zatangaje ko zohereje ingabo muri ako gace byabereyemo.

Nyuma umuyobozi w’agace byabereyemo yabwiye BBC ko abantu 135 aribo baguye muri icyo gitero.

Iki gitero kibaye nyuma y’uko Nigeria imaze iminsi ihanganye n’amabandi y’itwaje intwaro yishe abantu benshi ndetse ikanabashimuta igamije gusaba ingurane y’amafaranga.

Comments are closed.