Ritsiro: Batatu bafashwe bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko

8,282
Kwibuka30

Kwibuka30

Polisi ikorera mu Karere ka Rutsiro, ku cyumweru tariki ya 10 Mata yafatanye abagabo batatu ibiro 38 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti bacukuye mu buryo butemewe mu kirombe cya kompanyi yitwa  Better Generation Machinery Ltd.

Abafashwe ni Bigenimana Sylvestre, Byanguhave na Mbarushimana, bakaba bafatiwe mu Murenge wa Rusebeya, Akagali ka Remera, Umudugudu wa Kabarerwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazabu Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi  yavuze ko bafashwe biturutse  ku makuru yatanzwe n’ ubuyobozi bwa Kompanyi  icukura amabuye mu buryo bwemewe.

Yagize ati: “Ubuyobozi bwa Kompanyi icukura amabuye yitwa Better Generation Machinery Ltd bwahamagaye Polisi buyibwira ko hari abantu bari gucukura amabuye y’agaciro mu kirombe cyabo kandi batabifitiye uruhushya. Polisi yahise ikora ibikorwa byo kubafata, aba bagabo batatu bafatanwa ibiro 38 by’amabuye y’agaciro ya Gasegereti mu mufuka.”

SP Karekezi yakomeje aburira abantu bose bafite ingeso yo kujya kwiba amabuye mu birombe babireka, uretse kuba ari icyaha gihanwa n’amategeko baba bashobora no kuhagirira impanuka zishobora no kubavutsa ubuzima.

Ati: “Iyo ugiye mu kirombe udafite uruhushya rwo gucukura uba uri gushyira ubuzima bwawe mu kaga kuko usanga abajya kwiba amabuye bajyamo badafite ibikoresho bihagije bwo kwirinda. Ikindi uba ugiye kwiba umutungo w’abandi baba baratsindiye iryo soko bityo ukaba ukoze icyaha.”

SP Karekezi yashimiye abagira uruhare mu gutanga amakuru yabakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bagafatwa. Yasabye abaturage gufatanya n’inzego zitandukanye gutanga amakuru kugira ngo abafite izi ngeso zo gucukura no gucuruza amabuye ya magendu bafatwe.

Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu turere tuvugwamo cyane ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti, na Colta bukaba bwiganje mu mirenge ya Mukura, Rusebeya, Gihango na Musasa.

Abafashwe n’ibyo bafatanwe bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) bukorera Gihango ngo hakurikizwe amategeko.

Ingingo ya 54 yo mu itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo  ya 54  ivuga ko  Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Comments are closed.