Perezida wa Guinea Bissau Umaro Sissoco Embaló ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi 3

6,539

Perezida wa Guinea Bissau Umaro Sissoco Embaló yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 1 mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda. 

Akigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta n’abandi bayobozi batandukanye.

Biteganyijwe ko uyu munsi agirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda Perezida Paul Kagame, anasure urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali ku Gisozi.

Ejo kuwa Kabiri azasura agace kahariwe inganda i Masoro mu Murenge wa Ndera muri Gasabo. 

Comments are closed.