Bimwe mu byaranze Perezida Yoweri Museveni uri kwiyamamariza manda 6

8,165
Kwibuka30

Kuva ku itariki ya 9 y’uku kwezi kwa 11 mu 2020 kugeza ku itariki ya 12 y’ukwezi kwa mbere mu 2021, abakandida 11 bari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuba Perezida wa Uganda.

Yoweri Museveni na Bobi Wine
Museven na Bobi wine nibo bari hejuru mubafite amahire kurusha abandi


Amatora ateganyijwe kuba ku itariki ya 14 y’ukwezi kwa mbere mu 2021.

Yoweri Kaguta Museveni

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, urimo kwiyamamariza manda ya gatandatu, ni umugabo w’intego ukunda kwambara ingofero nini. Yavutse ku babyeyi b’aborozi muri Ankole, mu burengerazuba bw’igihugu.

Yize ubukungu na siyansi ya politike kuri Kaminuza ya Dar es Salaam muri Tanzania, nyuma aza kujya mu mitwe y’inyeshyamba irwana mu buryo bwa ‘guerilla’.

Nk’umuntu wagize uruhare mu guhirika ku butegetsi ba perezida babiri muri Uganda, ndetse ubu akaba amaze imyaka 34 ku butegetsi, yumva ko ari we muntu wenyine ufite ubushobozi bwo gutegeka Uganda.

Ubwo yiyamamazaga kuri manda ya gatanu, yavuze ko agomba gusoza akazi yatangiye, ati: “Uyu musaza wacunguye igihugu, ni gute mushaka ko agenda?”

Imyaka ye y’ukuri yibazwaho nabenshi!

Imyaka nyayo y’uyu musaza” igibwaho impaka.

Mu 2016, leta ya Uganda yavuze ko afite imyaka 71 – ubu yaba afite 75 – ariko icyo gihe abatavuga rumwe na leta bavuze ko abeshya, ko ahubwo yari ayirengejeho itanu.

Byari gutuma atemererwa kwiyamamaza kuri manda ya gatanu kubera ko yari kuba arengeje imyaka ntarengwa, ariko nyuma inteko ishingamategeko ya Uganda yatoye ikuraho iryo tegeko, ari yo mpamvu Bwana Museveni arimo no kwiyamamaza kuri iyi manda ya gatandatu.

Kwibuka30

Ikinyamakuru Daily Monitor cyatangaje ko Bwana Museveni avuga ko atazi itariki nyayo yavukiyeho.

Gisubiramo amagambo ye ari mu gitabo Sowing the Mustard Seed yanditse kivuga ku buzima bwe cyasohotse mu 1997, agira ati: “Ababyeyi banjye ntabwo bigeze bagera mu ishuri, rero ntabwo namenye itariki [y’amavuko]”.

Ariko, yakomeje gushimangira mu itangazamakuru ko ubuzima bwe bumeze neza cyane, “usibye malaria rimwe na rimwe, inkorora cyangwa ibibazo byoroheje byo mu zuru bitewe n’imiti“.

Mu 2015 yavuze ko “n’uyu munsi, imyitozo ngororangingo micye cyane ni yo ntashobora gukora, irimo nko gusimbuka macyeri, bisigaye bingora muri iyi minsi”.

Dore amwe mu matariki afite icyo avuze kuri Museveni

  • 1944: Ni wo mwaka leta ya Uganda itangaza ko yavutsemo
  • 1979: Yafashije mu guhirika ku butegetsi Idi Amin
  • 1986: Yafashe ubutegetsi
  • 1996: Yohereje ingabo kurwana muri DR Congo, icyo gihe yitwaga Zaïre
  • 2001: Yasezeranyije ko mu matora ataha azava ku butegetsi
  • 2011: Yatsindiye manda ya kane
  • 2016: Yiyamamarije manda ya gatanu

Ku bijyanye n’umuryango

yari kuba manda ye ya nyuma ku butegetsi, mbere yuko imyaka ntarengwa ikurwaho, yashyize umukono ku itegeko rirwanya abatinganyi bituma avugwaho cyane mu mahanga.

Mu 2014, Bwana Museveni yashyize umukono ku mushinga w’itegeko rirwanya abatinganyi, wari watanzwe n’umwe mu badepite bo mu ishyaka rye rya National Resistance Movement (NRM).

Hashize amezi macye ryateshejwe agaciro ku nenge kuburyo ryashyizweho, ariko ubwo ryarimo rigibwaho impaka mu mwaka wa 2012, Bwana Museveni yahishuye ikintu kitari kizwi ku buzima bw’umuryango we.

Yagize ati: “Maze imyaka 39 nshakanye n’umugore wanjye, ariko nta na rimwe ndamusoma mu ruhame no mu rugo iwanjye imbere y’abana”

Hon. Janet K. Museveni | State House Uganda
Janet Museveni

.

Leave A Reply

Your email address will not be published.