Ethiopia: Igisirikare kivuga ko cyafashye imijyi myinshi ya Tigray

8,096

Nyuma y’ibyumweru bigera kuri bitatu Ingabo za Ethiopia zimaze zirwana n’ingabo z’ishyaka Tigray People’s Liberation Front (TPLF) riri ku butegetsi muri leta ya Tigray, Igisirikare cya Ethiopia kivuga ko cyafashe imijyi myinshi yo mu karere ka Tigray kari mu majyaruguru y’icyo gihugu.

Igisirikare cya Ethiopia cyafashe umujyi wa Wikro, uri mu majyaruguru y’umurwa mukuru Mekelle wa Tigray, ndetse gifata n’indi mijyi myinshi nkuko bivugwa na Liyetona Jenerali Hassan Ibrahim.

Ethiopia yari yavuze ko itangiye “icyiciro cya nyuma” cy’igitero cyayo ku karere ka Tigray, nyuma y’uko igihe ntarengwa cyo kumanika amaboka yari yahaye ingabo za Tigray cyari cyarangiye zitayamanitse.

Mu nama ejo ku wa gatanu n’intumwa z’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yazibwiye ko abaturage b’abasivile bo muri ako karere bazarindwa.

Umuryango w’abibumbye (ONU/UN) waburiye ko hashobora kubaho ibyaha byo mu ntambara igisirikare cya Ethiopia nikigaba ibitero kuri Mekelle.

Abantu barenga 40,000 bamaze guhunga Ethiopia kuva imirwano yatangira, abenshi bakaba barerekeje muri Sudan.

Leave A Reply

Your email address will not be published.