Prezida KAGAME yagororeye Bwana HABITEGEKO nyuma yo kwesa imihigo ya 2020

7,476

Ku ugoroba wo kuri uyu mbere uwari Meya wa Nyaruguru yazamuwe mu ntera agirwa Guverineri.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 15 Werurwe, prezida wa Repubulika Paul Kagame yagize zimwe mu mpinduka muri guverinona, impinduka zatunguye abatari bake, nko gukurwa mu mwanya k’uwari ministre w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. SHYAKA Anastase, akaza gusimburwa n’uwari guverineri w’inara y’amajyaruguru, Bwana GATABAZI JMV. Mu zindi mpinduka zakozwe, ni isimburwa ry’uwari guverineri w’Intara y’iburengerazuba, akaza gusimburwa na Bwana HABITEGEKO FRANCOIS wari usanzwe uyobora Akarere ka Nayaruguru.

Akarere ka Nyaruguru niko Karere kabaye aka mbere mu kwesa imihigo yo mu mwaka wa 2021, benshi bagasanga ari uburyo bwo guhemba uwakoze neza, bityo akagororerwa ubuyobozi bw’intara.

Nyuma yo guhabwa izo nshingano nshya, Bwana Francois HABITEGEKO yanditse ubutumwa kuri twitter ye ashimira Prezida Kagame ku cyizere yamugiriye, yagize ati:

Ndanezerewe kubw’icyizere mungiriye, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda HE @PaulKagame ,mukanshinga kuyobora intara y’uburengerazuba, @RwandaWest. Ndabizeza kuzakorana umwete , umurava, n’ubunyangamugayo.Imana yo mu ijuru ibyumve ibimfashemo.

Intara y’uburengerazuba yayoborwaga na Bwana MUNYENTWARI Alphonse.

Urugoli – Live the story of women in AFRICA

Comments are closed.