Prof. Shyaka Anastase yagize icyo avuga kuri GATABAZI JMV wamusimbuye.

7,786
Kwibuka30
Minisitiri Shyaka Anastase yatangaje uko ubufasha bwagenewe abatishoboye  buratangwa – Ibazenawe.com – Amakuru agezweho, udushya n'udukoryo

Nyuma y’uko akuwe ku mirimo yo kuyobora ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka yifurije guhirwa Bwana GATABAZI JMV uje gufata izo nshingano.

Mu ijoro tyo kuriuyu wa mbere nibwo amakuru y’ivanwaho ry’uwahoze ari ministre w’ubutegetsi bw’igihugu Bwana Prof. SHYAKA ANASTASE, ibintu byakomeje gutangaza benshi, uyu mugabo uzwiho ubuhanga yagize icyo abwira Bwana GATABAZI JMV uje gukorera mu biro yari asanzwe akoreramo.

Kwibuka30

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Prof Shyaka Anastase yagize ati:“Ndifuriza ishya n’ihirwe, imirimo myiza Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney unsimbuye muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Bwana Shyaka Anastase yakomeje avuga ko yishimiye kuba yarakoreye muri guverinoma iyobowe na Prezida Paul Kagame, umuntu afata nk’igihangange ku rwego mpuzamahanga, ndetse anizeza ko azakomeza gukorera igihugu, ati:” Ni ishema rikomeye kuba umwe mu bagize Guverinoma ya Nyakubahwa Paul Kagame, wahesheje u Rwanda agaciro gahambaye ku isi yose, kubera ubudasa bwe! Ndabashimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, icyizere n’ubuntu mwangiriye; n’amahirwe mwampaye. Ni isoko idakama…

Nyuma yo kumenya ayo makuru, Minisitiri Gatabazi yanditse ku mbuga nkoranyambaga agira ati: “Ni ukuri mbashimiye mbikuye kumutima Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kuba mwongeye kungirira cyizere kigeretse ku kindi munshinga kuyobora MINALOC. Nongeye kubizeza kutazigera mbatenguha cyangwa ntenguha Umuryango RPF. Nzaharanira impinduramatwara iganisha ku iterambere ryubaka u Rwanda twifuza.”

Leave A Reply

Your email address will not be published.