Rwamukwaya Valens wari umaze imyaka 38 mu itangazamakuru yasezewe nk’intwari yakoranaga umurava

17,187

RWAMUKWAYA Valens wari umaze imyaka 38 mu kazi ko gufata amashusho harimo na 26 yamaze muri RBA

Hari abantu benshi bita gusa ku byo no ku bantu tureba kuri za Tereviziyo zacu ariko tukirengagiza akazi gakomeye k’abandi kaba kakozwe n’abandi tutabasha kureba, nk’abo dukunze kwita aba cameraman (bafata amashusho), nibo bafata amashusho tureba, maze natwe tukishima tugashima ubuhanga biba byakoranywe, ni akazi gako eye ndetse benshi bakora kuri za terevisiyo basanga ariko kazi gakomeye ndetse gasaba ubundi bushishozi budasanzwe nyuma y’uriya tuba tureba kuri za tereviziyo.

Biragoye kuvuga ku ifatwa ry’amashusho no kongera gutangiza TVR nyuma ya genoside yakorewe abatutsi utavuze Bwana RWAMUKWAYA Valens, ni umwe mu batangiye TVR ndetse benshi bakunze kumubona nyuma ya cya camera kinini, rimwe na rimwe aba agihetse cyamuciye urutugu, uwo niwe VALENS RWAMUKWAYA, Umugabo w’ibigango, kandi ushinguye, ufite uruhara, kuri uyu munsi wa gatanu taliki ya 12 Kamena 2020 akaba aribwo yasezeye mu mwuga w’itangazamakuru rifata amashusho, akerekeza mu kiruhuko k’izabukuru nyuma y’imyaka 38 yari amaze muri uwo mwuga.

Yavuze ko ari umugabo witangiraga akazi, ndetse akubahiriza gahunda n’igihe

Ubwo ikigo k’igihugu k’itangazamakuru RBA cyari mu muhango wo kumusezeraho, benshi bamushimye, bashima cyane indangagaciro yo gukunda umurimo yagiraga, ndetse n’uburyo yasabaga na benshi bitamubujije gukunda akazi ke.

Umuyoboziw RBA Bwana Arthur, yavuze ko amushimiye byimazeyo, imyaka yose igera kuri 26 yamazeakorera ikigo ayobora, yavuze ko yabereye urugero benshi ndetse benshi muba cameraman dufite ariwe bigiyeho.

Yahawe igihembo nk’umukozi witwaye neza

Mu ijambo rye, RWAMUKWAYA Valens, yavuze ko yaranzwe no gukunda ndetse a kubahiriza amasaha, ibyo akaba aribyo byatumye abashakaga kwitwara neza mu kazi ke yari amazemo imyaka 38. Yakomeje ashimira abantu bose bakoranye, abahe bamusanze kuri RBA bagakurira mu ntoki ze.

Bagenzi be bahamya ko yabafashije muri byinshi, bamukoreye ibirori bamusezera nk’intwari

Bwana valens RWAMUKWAYA watangiye ikiruhuko k’izabukuru uyu munsisi, yigeze abo a size mu mwuga ubufasha bwe, yongera a basaba kurangura n’ubunyangamugayo

Comments are closed.