Raoul wanditse amateka muri Rayon Sport arashaka kuzayitoza

588

Rayon Sports yemeje ko kugeza ubu abatoza 46 ari bo bamaze gusaba akazi ko gusimbura Julien Mette muri iyi kipe, nyuma y’aho uyu Mufaransa asoreje amasezerano ye kuri uyu wa kane tariki ya 20 Kamena 2024.

Julien Mette yageze muri Rayon Sports muri Mutarama uyu mwaka, aho yayifashije gusoreza ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona no kugarukira muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro aho yasezerewe na Bugesera FC. Ariko yaje gutakarizwa icyizere n’abakinnyi n’abayobozi birangira atandukanye na yo mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Nubwo Rayon Sports itigeze ishyira umwanya ku isoko, kugeza ubu iyi kipe yemeje ko imaze kwakira ubusabe bugera kuri 46 bw’abatoza bava hirya no hino ku Isi bifuza gutoza ikipe iyobowe kuri ubu na Uwayezu Jean Fidèle.

Mu batoza basabye gutoza ikipe ya Rayon Sports harimo Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Raobertinho wahesheje iyi kipe igikombe cya Shampiyona iheruka muri 2019 ndetse akaba yaranayigejeje muri ¼ cy’imikino ya CAF Confederation Cup.

Robertinho arahabwa amahirwe yo gutoza ikipe ya Rayon Sport

Uyu unahabwa amahirwe kurusha abandi, nyuma yo gutandukana na Rayon Sports yubatse andi mateka ubwo yagezaga ikipe ya Vipers yo muri Uganda mu matsinda ya CAF Champions League ndetse anafasha ikipe ya Simba yo muri Tanzania kwitwara neza muri iyi mikino.

Mu bandi batoza basabye gutoza Rayon Sports harimo Raoul Shungu wanditse amateka muri yo, ayihesha igikombe mpuzamahanga ifite ubwo yegukanaga CECAFA mu 1998, ndetse akaba anibukwa uburyo yatwaye shampiyona ku munsi wa nyuma mu 2002 ubwo yanyagiraga mukeba APR FC ibitego 4-1.

Raoul shungu nawe ari mu bifuza gutoza ikipe ya Rayon Sport

Abahoze batoza ikipe ya mukeba APR FC nka Ben Mussa watwaye shampiyona ya 2023 na Zlatico na we ukomoka mu bihugu by’abarabu na bo basabye gutoza Rayon Sports. Aha kandi harimo Abataliyani babiri, Abanya-Espagne batatu, Umwongereza umwe, Umudage umwe, Abafaransa barindwi n’Ababirigi babiri.

Rayon Sports izatangira imyitozo mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa Nyakanga, aho izaba yamaze kwemeza uzaba umutoza wayo mu mwaka mushya wa shampiyona wa 2024-2025.

Comments are closed.