Rayon Sport iranyomoza amakuru yavugaga ko yagurishije YANNICK BIZIMANA

9,663

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport buranyomoza amakuru yaraye ashyizwe hanze avuga ko bwagurishije umukinnyi wayo Yannick mu ikipe ya APR FC

Nyuma y’aho byinshi mu binyamakuru harimo n’iki cya indorerwamo.Com byazindutse bivuga ku nkuru y’igurishwa ry’umukinnyi Yannick BIZIMANA, ndetse bunavuga naho igikorwa cyakorewe n’amafranga uwo musore yaguzwe, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 8 Kamena 2020 ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport bubinyujije ku rukuta rwa Twitter bwanyomoje ayo makuru, buvuga ko ibyo byose ari ibinyoma.

Usibye kandi ubuyobozi bwa Rayon Sport, ku r undi ruhande, ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC nabwo bwanyomoje ayo makuru, mu kiganiro hagati cyane raga kuri radio Flash Fm, umuyobozi wungirije w’ikipe ya APR FC nawe yandikiye abanyamakuru bari mu kiganiro anyomoza iby’ayo makuru avuga ko mu cyubahiro bagomba ikipe ya Rayon Sport badashobora kugura umukinnyi wayo ugifite amsezerano. Nyuma, mu ijwi ry’umuvugizi wa APR FC kuri imwe mu ma radios ya hano i Kigali, Bwana KAZUNGU CLAVER nawe yateye utwatsi ano makuru avuga ko ataribyo, yagize ati:”umukinnyi Yannick ni umukinnyi mwiza ukiri muto, yewe nta n’ikipe itamwifuza, ariko imikorere ya APR FC si uko ikora, ntabwo APR FC igura bucece”

Kazungu Claver ati:”twebwe ntitugura bucece”

Ku murongo wa tel twagerageje kuvugana na Jean Paul NKURUNZIZA umuvugizi wa Rayon twagerageje kumuvugisha ariko atubwira ko nta kindi yavuga kirenze ku nkuru ikipe yashyize kuri twitter.

Byakomeje kuvugwa ko amafranga yaguzwe uno musore ariyo ikipe ya Rayon Sport yakoreshejwe ihemba bamwe mu bakinnyi, ndetse hari n’amakuru afitiwe gihamya yuko hari amafranga yageze muri konti ya Rayon Sport angana na miliyoni 22 avuye kuri konti ya APR FC ku mpamvu za transfert y’umukinnyi.

Comments are closed.