Ingabire Victoire aratabariza umurwanashyaka we wabuze agiye kugura ama unités ku muhanda

17,151
Kwibuka30

Ingabire Victoire UMUHOZA aratabariza umwe mu barwanashyaka be uherutse kubura

INGABIRE Victoire Umunyapolitiki utavuga rumwe n’u butegetsi bw’u Rwanda unaherutse gushinga irindi shyaka rya politiki ariko ritemewe gukorera mu Rwanda, kuri uyu wa gatandatu taliki ya 6 Kamena 2020 abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko hari umurwanashyaka we waburiwe irengero ubwo yasohokaga agiye kugura ama unités, yavuze ko uwitwa Venant ABAYISENGA wari usanzwe na none aba mu rugo kwa Ingabire Victoire ngo yagiye agiye gushaka ama unités ariko ntiyagaruka, ubwo butumwa burimo gutabariza, yabwohereje no ku rwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda, Police y’u Rwanda ndetse no ku biro bya presidansi Urugwiro.

Kwibuka30

ABAYISENGA Venant wari umurwanashyaka wa Ingabire waburiwe irengero

Si ubwa mbere madame Ingabire Victoire atabariza bamwe mu barwanashyaka be nyuma bakaza kugaragara, mu myaka yashize, INGABIRE Victoire yatabarije uwitwa Alexis BAKUNZIBAKE ariko nyuma y’iminsi mike uwo mugabo aza kugaragara mu mashusho ari kwakirwa mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR

Uyu niwe Alexis wari watabarijwe na Ingabire Victoire nyuma akagaragara ya kirwara muri FDLR

Leave A Reply

Your email address will not be published.