Uvira: Imirambo 9 y’abasirikare b’u Burundi yatoraguwe ku musozi isubizwa mu Burundi

8,336
Kwibuka30
Abasirikare b’Abarundi bari  k’ubutaka bwa Congo

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Gashyantare 2022, imirambo 9 y’abasirikare b’Abarundi barimo n’abofisiye yambukijwe uruzi rwa Ruzizi ishyikirizwa ubuyobozi mu gace ka Nyamitanga  ivanywe muri Teritwari ya Uvira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

SOS Media yatangaje ko aba basirikare bambukijwe uruzi rwa Rusizi bagashyikirizwa inzego z’umutekano z’Abarundi zari ku musozi wa Nyamitanga muri Komine Buganda mu Ntara ya Cibitoke.

Umuturage waganiriye n’ikinyamakuru SOS , yavuze ko aba basirikare b’u Burundi bavanwe muri Lokarite za  Kiryama na Kigoma muri Kivu y’Amajyepfo , ahari hamaze iminsi habera imirwano ibahanganishije n’inyeshyamba z’umutwe wa RED Tabara zisanzwe zihafite ibirindiro bisaga 6.

Kwibuka30

Amakuru avuga ko usibye aba basirikare ba FNDB hari n’urubyiruko rw’Imbonerakure rw’Ishyaka CNDD FDD  riri ku butegetsi baguye muri iyi mirwano bagashyingurwa mu gace gakambitswemo n’ingabo z’u Burundi.

FARDC  n’ubwo ntacyo iratangaza harakekwa ko hari abasirikare b’u Burundi  bafunzwe n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Sosiyete sivili muri Kivu y’Amajyepfo yo ivuga ko abaturage 8 bamaze kugwa mu mirwano ihanganishije ingabo z’u Burundi n’inyeshyamba za RED Tabara naho umubare munini ukaba umaze kumeneshwa biturutse kuri iyi mirwano.

Ingabo z’u Burundi n’Imbonerakure zoherezwa muri Kivu y’Amajyepfo ziturutse muri Batayo y’ 112 ikorera mu ntara ya Cibitoke.Minisitiri w’Ingabo mu Burundi aherutse guca amarenga ko ingabo z’u Burundi ziteguye guhangana n’umutwe wa RED Tabara uhora ugambiriye kugaba ibitero ku ngabo z’iki gihugu.

Rwandatribune.com dukesha iyi nkuru iravuga ko Ingabo z’u Burundi byatangiye gutangazwa ko ziri muri Kivu y’Amajyepfo guhera mu mpera z’Ukuboza 2021.

Comments are closed.