RDC: Moïse Katumbi yagarutse i Kinshasa nyuma y’igihe atahagera kubera ibibazo bya politiki.

8,268

Moïse Katumbi yagarutse i Kinshasa yakirwa n’abantu benshi

Uwahoze ari Guverineri w’Intara ya Katanga akaba na nyiri kipe ya TP Mazembe, Moïse Katumbi , yasubiye mu gihugu ke nyuma y’imyaka itanu amaze mu mahanga ageragezaga kuza ariko ntibimworohere.

Akigera ku kibuga cy’indege, abantu benshi barimo inkoramutima ze bakoraniye mu murwa mukuru Kinshasa bajya kumwakira acyururuka mu ndege.

Moïse Katumbi aje mu rwego rw’ibiganiro bizahuza abayobozi mu gihugu cyose ku wa Mbere, ibikorwa bifatwa nk’ibigamije gufasha Tshisekedi kwigobotora Joseph Kabila wamubanjirije, bikaba biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu azakirwa na Perezida Félix Tshisekedi.

Mu 2015 nibwo Katumbi yasezeye ku kuba guverineri w’ishyaka rye rya People’s Party for Reconstruction and Democracy, ku italiki 22 Kamena 2016 ashinjwa kugurisha inzu itari ye maze akatirwa igifungo cy’imyaka 3, mu gihe ku italiki 20 Gicurasi, yavuye mu gihugu ke, umunsi umwe mbere yuko ashyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombi.

Comments are closed.