RDC: Moise Katumbi yasabye ko amatora aherutse gukorwa aseswa

1,324
Kwibuka30

Moise Katumbi umwe mu bahanganiye ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, yasabye ko amatora amaze iminsi abaye muri icyo gikorwa aseswa vuba na bwangu.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Katumbi avuga ko na komisiyo y’igihugu y’amatora, CENI, igomba kwegura, kuko “nayo ifite uruhare mu mugambi wo kwiba amajwi” nk’uko abyivugira ubwe.

Kwibuka30

Katumbi ni umwe mu batavuga rumwe na Perezida Felix Tshisekedi bakomeye biyamamarije umwanya w’umukuru w’igihugu. Itangazo rye rije risanga irindi ry’abandi bakandida batanu bishyize hamwe basaba ko amatora asubirwamo. Batangaje ko bazakoresha imyigaragambyo mu murwa mukuru Kinshasa ku wa gatatu barimo Dr. Denis Mukwege, wabonye igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel mu 2018 na Martin Fayulu.

Uyu mwuka mubi uteye impungenge amahanga. Bityo ambasade z’ibihugu 13 i Kinshasa zanditse itangazo rimwe zisaba “abanyapolitiki n’abayoboke babo gucubya amahane.” Zirimo Ubudage, Ubufaransa na Canada. Leta zunze ubumwe z’Amerika nayo yabisabye ku giti cyayo ku wa gatanu.

CENI iragenda itangaza buhoro buhoro amajwi y’agateganyo. Irateganya ko izashyira ahabone yose hamwe byibura ku itariki ya 31 y’uku kwezi. Perezida Tshisekedi, ushaka manda ya kabiri y’imyaka itanu, ahanganye n’abandi bakandida 18. Indorerezi zaturutse mu kigo giharanira amahoro cya Jimmy Carter, wahoze ari perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, zatangaje ko ziboneye “ibikorwa by’ubutiriganya bikomeye” mu biro by’itora 21 ku 109 basuye.

(UWASE Rehema/ indorerwamo.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.