Regis Muramira arasanga APR FC idafite ubushobozi bwo gutwara igikombe cya Champions league Nyafrika

9,613
Regis Muramira yahuye na Grace Nyinawumuntu- Namaze guhindura ...

Bwana Regis MURAMIRA uzwi cyane mu itangazamakuru rya Sport hano mu Rwanda yatangaje ko Ikipe ya APR FC idashobora gutwara igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afrika nubwo aribyo ikeneye bwose.

Nyuma y’aho visi prezida wa APR FC atangaje kuri uyu wa mbere taliki ya 17 Kanama 2020 mu muhango wo kwerekana umutoza mushya wungirije ko intego ya APR FC muri uno mwaka ari ukugera mu matsinda ya Champions league Nyafrika cyangwa se APR FC ikaba yakwegukana icyo gikombe, kuri uyu munsi ubwo Bwana MURAMIRA REGIS ukora kuri City Radio arasaga ibyo bidashoboka na gato ndetse biramutse bishobotse yahita asezera ku kazi k’itangazamakuru akajya gushaka ibindi akora.

Kubwa REGIS kubona ikipe nka APR yiha intego nk’iriya ari nk’inzozi, icyakoze arasanga mu matsinda iyo kipe ishobora kuhagera nabwo kandi bigaterwa n’uburyo yatomboye, naho ubundi kwaba ari ukurota ku manywa.

Regis yagize ati:”…Ndabivuze nzanabisubiramo APR FC ntabushobozi ifite bwo gutwara Igikombe cya Champions League ya Afurika kuko n’ikipe ziyitwara ziba zifite urwego ziriho,ariko uretse na APR FC ntayindi kipe yo muri aka karere kayitwara.APR FC yatwara ibikombe byo mu Rwanda ariko ibyo muri Afurika  ntibishoboka, ndetse APR iramutse itwaye icyo gikombe jye nzahita nsezera mu mwuga w’itangazamakuru”

Kugeza ubu nta kipe yo mu Rwanda yari yatwara igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo, icyakora ikipe ya Rayon sport iherutse kugera mu matsinda y’irindi rushanwa nyafrika rifatwa nka murumuna wa Champions league.

Gasogi United igeze muri 1/2,inyagiye Intare 7-3 mu mikino yombi ...

Comments are closed.