RIB igiye gusuzumisha Bwana BARAFINDA ukekwaho uburwayi bwo mu mutwe

11,123

Urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rwatangaje ko rugiye gusuzumisha Bwana BARAFINDA kuko bikekwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe.

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda rwamenyesheje ko rugiye gusuzumisha bwana BARAFINDA FRED kubera yuko ashobora kuba afite uburwayi bwo mu Mutwe, aya makuru yemejwe n’Umuvugizi w’urwo rwego Madame MICHELLE MUHOZA. RIB yavuze ko yasanze BARAFINDA FRED ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe ko bari guteganya kukujyana ku muvuzi uvura indwara zo mu mutwe I NDERA ahitwa CARAES.

Ibi bibaye nyuma y’aho RIB itumiye Bwana BARAFINDA kwitaba urwo rwego mu rwandiko yandikiwe kuri 5 Gashyantare uno mwaka, RIB yamusabaga kwitaba ku italik 10 gashyantare ariko BARAFINDA arabyanga, avuga ko adashobora kwitaba RIB keretse atumijwe na Prezida w’urukiko rw’ikirenga. Urwego rw’ubugenzacyaha rwahisemo kumwishakira, maze asubiza mu mvugo iteye amakenga ku buryo baketse ko yaba afite uburwayo bwo mu mutwe, BARAFINDA yavuze ko ubwo abakozi ba RIB baje kumushaka mu minsi ishize yahise abica.

BARAFINDA FRED yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2017 ubwo yatunguraga benshi avuga ko agiye kwiyamamariza kuyobor igihugu ariko komisiyo y’amatora ntiyamukundira kubera ko hari ibyo yaburaga mu byangombwa bye.

Comments are closed.