RIB yagize icyo ivuga kuri Mme Adeline Rwigara wanze kwitaba urwo rwego.

4,978
Kwibuka30
Adeline Rwigara: "Niba uri UMUGIRANABI utegereze nutanabibona ukenyere  abana bawe ubambitse ibara ubasigiye ibara" - Rugali - Amakuru

Nyuma y’uko Madame MUKAMUGEMANYI Rwigara Adeline yanze ubutumire (Convocation) bw’Urwo rwego, RIB yavuze ko igiye kwifashisha noneho amategeko.

Madame Adeline MUKAMUGEANYI RWIGARA, umugore w’umunyemali RWIGARA Assinapol amaze atumirwa kwitaba urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB ariko we agakomeza kwanga kwitaba urwo rwego, imwe mu mpamvu atanga ni uko umwunganizi we mu by’amategeko atari mu Rwanda bityo akavuga ko adashobora kwitaba atari kumwe n’umwunganizi we.

Umuvugizi w’umusigire w’urwo Rwego Dr Murangira B Thierry aravuga ko Adeline Rwigara yari yatumijwe ku itariki ya 9 Mata 2021 agomba kwitaba tariki 12 Mata 2021 ariko ntiyaboneka.

Kwibuka30

Twashatse kumenya ikizakurikiraho nyuma y’uko Madame Adeline RWIGARA akomeje kwanga kwitabira ubutumire, maze mu ijwi rye, Umuvugizi wa RIB yavuze ko nakomeza kunangira kwanga ubutumire bw’urwego nka RIB, hazifashishwa amategeko kugira ngo abashe kwitabira ubwo butumire (Convocation).

Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu nyayo Madame Adeline yongeye guhamagarwa n’urwego rw’ubugenzacyaha, Umunyamakuru wa Umuseke yabajije Dr Thierry icyo Rwigara Adeline ahamagariwe, maze asubiza ko nyir’ubwite azabimenyeshwa nahagera nk’uko ubwo butumwa Indorerwamo.com ifitiye kopi.

MUKAMUGEMANYI Rwigara Adeline yakomeje gushinja Leta y’u Rwanda ko ariyo yishe umugabo we n’ubwo bizwi ko umugabo we Bwana Assinapol Rwigara yishwe n’impanuka.

Nyuma Madame Adeline yaje gutabwa muri yombi (We n’umukobwa we) azira gukoresha amagambo arimo ingengabitekerezo ishingiye ku ivangura ry’amoko ariko nyuma aza kurekurwa.

Ubujurire: Adeline Rwigara yanze kuburana avuga ko yakorewe iyicarubozo -  RUSHYASHYA
Leave A Reply

Your email address will not be published.