RIB yataye muri yombi abantu bane bihaye gukinisha abana muri film z’urukozasoni

3,210

Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafashe Twizerimana David ufite chaines/channels za Youtube zitwa Smart Guys TV na Smart Nation TV na bagenzi be batatu bakurikiranyweho gukinisha abana filime z’urukozasoni no kuzikwirakwiza bifashishije imbuga nkoranyambaga nka YouTube.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Kacyiru, Kimironko, Kimihurura na Remera mu gihe dosiye zabo zirimo gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yatangaje ko itazihanganira umuntu wese uzakoresha umwana ibikorwa by’urukozasoni n’ibindi bishora abana mu ngeso mbi zibangiriza ejo hazaza habo, yaba akoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose.

Comments are closed.