Rubavu: Bane bafunzwe bakurikiranyweho gukwirakwiza urumogi

11,169

Mu mpera z’iki cy’umweru, Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu yafashe abantu 4 bacyekwaho gukwirakwiza udupfunyika 1,688 tw’urumogi mu bice bitandukanye.

Abafashwe ni Singiranumwe Athanase w’imyaka 42 n’umukobwa we Mutesiwase Sifa w’imyaka 18, bombi bafatanywe udupfunyika 1000 tw’urumogi bafatirwa mu mudugudu wa Kabarora, akagari ka Rugerero, Umurenge wa Rugerero.

Ni Mu gihe Gato Claude uzwi ku izina rya Kigingi w’imyaka 41, yafatiwe mu mudugudu wa Cyanika, akagari ka Rwaza, Umurenge wa Rugerero afatanwa udupfunyika 387 tw’urumogi naho Biserukirimana Tharcisse w’imyaka 24 we yafatiwe mu mudugudu wa Gihanga, akagari ka Basa mu murenge wa Rugerero afite udupfunyika 301 tw’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’lburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko bose bafashwe ku bufatanye n’abaturage aho batanze amakuru bavuga ko bacuruza ibintu bitemewe.

“Polisi yakiriye amakuru avuga ko hari abantu bacuruza ibiyobyabwenge by’urumogi, nibwo ku wa Kane tariki ya 28 Mata, hafashwe Singiranumwe ukekwaho gukura urumogi mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo ndetse afatanwa n’umukobwa we Mutesiwase yari yahaye udupfunyika 1000 tw’urumogi dupakiye mu kabido bari bakase hejuru, amutuma kurukwirakwiza mu bakiriya be bo mu mudugudu wa Kabarora”.

SP Karekezi yakomeje agira ati: “Uyu Mutesiwase niwe watubwiye ko se ariwe wamuhaye urumogi  ngo arushyire abakiriya, bityo ahita ajya kwereka abapolisi iwabo, se barahamusanga, yemera ko yakoresheje umwana we kuko ari we yabonaga abantu badashobora gukekaho ubwo bucuruzi.”

Ni mu gihe Gato yafashwe tariki ya 29 Mata, naho Biseruka afatwa ku wa gatandatu tariki ya 30 Mata, aho bafatiwe mu cyuho mu bikorwa bya Polisi  barimo gukwirakwiza ibyo biyobyabwenge mu baturage.

SP Karekezi ashimira uruhare rw’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye ndetse bagatanga amakuru ku cyahungabanya umutekano ababigiramo uruhare bagafatwa.

Abafashwe bose uko ari bane bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo bakurikiranwe.
 
Urumogi rushyirwa ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye mu Rwanda. Ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

Comments are closed.