Rubavu: Evariste yiyiciye umugore ahita yishyikiriza RIB.

4,521

Umugabo witwa Evariste Niyomukesha uri mu kigero cy’imyaka 42 y’amavuko wari umaze igihe gito yimukiye mu Karere ka Rubavu, mu murenge wa Rugerero mu kagari ka Gisa ho mu mudugudu wa Gisa, yishyikirije polisi nyuma yo kwica umugore we witwa Claudine Mukeshimana bivugwa ko bari bafitanye isezerano ryemewe n’amategeko.

Uyu mugabo akimara kwica umugore yahise yijyana kuri polisi avuga ko amaze kwica umugore we, gusa akavuga atari abigambiriye, umwe mu bapolisi bato watubwiye uko byagenze ariko akaba atifuje ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yavuze ati:”Yaje yizanye, wabonaga nta bwoba afite, atubwira ko amaze kugira ibyago yiyicira umugore ariko ko atari abigambiriye kuko yamuhiritse gusa, undi nawe yitura hasi arapfa”

Uyu mugabo Evariste yakomeje avuga ko yari abanye neza n’umugore we, kandi ko mu rugo rwe hatarangwaga amakimbirane ayo ariyo yose, ibintu bitandukanye n’ibyo bamwe mu baturanyi babwiye umunyamakuru wa indorerwamo.com ubwo yahageraga, uwitwa Berthilde yagize ati:”Uyu mugabo arabeshya, bamaze iminsi bimukiye hano kuko babaga muri Rutsiro, uru rugo rwarangwagamo intonganya, n’abaturanyi bose barabizi, yewe n’abayobozi barabizi, ari kubeshya rwose, ahubwo wasanga ariwe umwiyiciye”

Abaturanyi ba Evariste yavuze ko n’ubundi uyu mugabo yari yarigeze gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa yakoreye umugore we n’ubundi.

Aya makuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero Bwana Nsabimana Etienne, yagize ati:”Nibyo, yamwishe nyuma ahita aratoroka ajya kwirega kuri RIB yo mu Karere ka Rutsiro aho bari basanzwe batuye mbere y’uko bimukira hano

Hari abaturage basanga ibihano ku muntu wishe undi ku bushake bikwiye gukazwa, ndetse hakaba hagarurwa igihano cyo gupfa ku muntu wishe ku bushake undi, uwitwa Mamita Nyiraneza yagize ati:”Birababaje kubona umuntu yica undi akaba ari nawe wishyikiriza Leta, ibi biterwa nuko ibihano bahabwa byoroheje, bakabica amazi, nawe se umuntu nibwo agifungurwa, ntamaze kabiri yishe uwo babanaga

Undi mu bari bahuruye ku rugo rwa nyakwigendera ati:”Yewe, nubwo babica gake, nawe se urica umuntu, bakaguhemba gereza aho uzajya urya iby’ubuntu nabyo bivuye mu misoro y’abo umaze kwicira, ukajya kurya indyo za Leta ziruta izo wihahiraga uri hanze, umuti ni ukugarura igihano cyo kwica rwose

Kugeza ubu igihano cyo kwica cyavuyeho mu Rwanda, igihano kiremereye ni ugufungwa burundu.

Comments are closed.