Rubavu: Yafashwe agiye gukwirakwiza urumogi mu baturage

9,812

Ku wa Gatandatu tariki ya 07 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu, yafashe Umugabo wari ufite ibiro 2 n’udupfunyika 1.019 by’urumogi, yari amaze kwinjiza mu gihugu arukuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo.

Uwafashwe ni Fidele Twahirwa w’imyaka 32, yafatiwe iwe mu rugo mu mudugudu wa Gabiro, akagari ka Buhaza, umurenge wa Rubavu.

Umuvuguzi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko uyu yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Yagize ati: ” ku wa Gatanu nibwo Twahirwa yazanye urumogi iwe mu rugo arukuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo, arwinjiza mu gihugu akoresheje inzira zitemewe mu kiyaga cya Kivu. Ku wa Gatandatu nibwo umuturage wo mu mudugudu wa Gabiro yahamagaye Polisi ayibwira ko Twahirwa afite urumogi mu rugo kandi ategereje imodoka aha akazi ko kurugeza mu mujyi wa Kigali ngo arushyire abakiriya be.”

Yongeyeho ko: “Polisi ikimara kumenya ayo makuru yahise itangira ibikorwa byo gufata uyu Twahirwa, bakigera iwe murugo basatse inzu bageze mu cyumba araramo basangamo igikapu kirimo ibiro 2 n’udupfunyika tw’urumogi 1.019, yahise afatwa arafungwa.”

Akimara gufatwa byagaragaye ko uyu Twahirwa atari ubwambere afatirwa mu byaha by’urumogi, kuko yari amaze amezi 6 afunguwe, kuko yarangije igihano muri Gereza ya Mageragere.

SP Karekezi yashimiye umuturage watanze amakuru uru rumogi rugafatwa rutarakwirakwira mu baturage, anasaba abaturage kujya batanga amakuru ku gihe abanyabyaha bafatwe bahanwe.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo akurikiranwe n’amategeko.

Urumogi rushyirwa ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye mu Rwanda. Ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

Comments are closed.