RUGAGI yateje impaka nyuma yo gutangaza ko hari abo yasengeye bagakira Covid-19 akoresheje amazi

8,413
Bishop Rugagi yatangaje ko agiye kujya azura abapf - Inyarwanda.com

Umuhanuzi RUGAGI Innocent w’itorero Abacunguwe yateje impaka nyinshi ku mbuga nkorambaga nyuma yo gutangaza ko hari abantu benshi yasengeye bagakira ubwandu bwa Coronavirus

Bishop RUGAGI Innocent umuyobozi w’itorero ryitwa Redeemed Gospel Church ubu akaba ari mu Gihugu cya Canada yatangaje ko Imana asenga ifite ubushobozi bwo gukiza covid-19 abinyujije muriwe nk’umukozi we. Ibi Bwana RUGAGI Innocent yabitangaje mu kiganiro yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ku mugorobawo kuri uyu wa kabiri ndetse atanga na numero ya terefoni kuri buri muntu wumva ayirwaye cyangwa afite umuntu uyurwaye yamuhamagara maze akamusengera kandi agakira neza. Bishop RUGAGI Innocent yavuze ko mu kubasengera abasaba gukoresha amazi ashyushye no kwizera gusa.

Yagize ati:”Naza nkamusengera akanga agapfa azavuge ko jyewe ndi umuhanuzi w’ibinyoma, jye sindi umupfumu, nkorera ku mugaragaro[…], Imana yankoresheje mu gukiza za cancer, za diabete ni nayo iri kunkoresha ubu ngubu mu gukiza covid-19, uzatinye icyo ntangaza ku mugaragaro

Bwana RUGAGI Innocent yakomeje avuga ko afite ingero z’abantu besnhi yasengeye bagakira bari mu bice by’isi bitandukanye muri za Texas, Belgique n’ahandi. Yavuze ati, ni benshi bagiye bampamagara nyuma y’uko mbasengera bampamiriza ko bakize icyo cyorezo. Nyuma yayo magambo, abantu benshi bavuze ko adashobora gukiza iyo ndwara kuko hari n’abandi benshi bamurenze yahitanye ahubwo.

Bishop Innocent Rugagi yasengeye umwana wamugaye arakira ...

Ni kenshi yagiye avuga ko yakijije abantu benshi, ibintu bitavuzweho kimwe na benshi mu Banyarwanda

Muri iki gihe cy’iki cyorezo cya covid-19, abantu benshi bakomeje kwibaza ku mbaraga n’ubushobozi bw’aba bitaga abakozi b’Imana kuko nabo ubwabo batigeze bagaragaza imbaraga izo arizose mu guhangana n’iki cyorezo, hari abakozi b’Imana barenze umwe bahitanywe n’iki cyorezo nyuma yo gutangaza ko batagifitiye ubwoba ariko bikarangira aricyo kibahitanye

Comments are closed.