U Bushinwa: Byakekwaga ko abagore batwite bazanduza abana babo ariko hari icyizere!

6,714
Kwibuka30

Mu gihugu cy’ U Bushinwa hatangajwe ko kwita ku bagore batwite barwaye covid-19 biri gutanga umusaruro kandi nta ngaruka bigira ku mwana umugore atwite kuko nta kibazo agira.

Hari icyizere kubagore batwite kobatakwanduza abana batwite

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe ubuzima mu Bushinwa, Guo Yanhong yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri ko abagore batwite bo mu mujyi wa Wuhan aho covid-19 yahereye, bavuwe kandi bagiye boroherwa, ababyaye nabo bagiye babyara abana bazima batanduye Covid-19.

Kwibuka30

Ibyo biratanga umucyo ku mpungenge zari zihari ku kuba umugore urwaye covid-19 ashobora kubyara umwana urwaye.

Guo Yanhong yavuze ko n’abana bato bagiye bandura covid-19 abenshi nta bimenyetso bikomeye bagaragaje, abarembye nabo bikaba byaratewe n’ubwirinzi bwabo bw’umubiri bugifite imbaraga nke.

Nibura muri Wuhan, abagore batwite basaga 200 barwaye covid-19, naho abana banduye bangana na 2.4 % by’abanduye bose muri ako gace nkuko ibiro ntaramakuru by’abashinwa, Xinhua byabitangaje.

Leave A Reply

Your email address will not be published.