Ruhango: Diregiteri w’ikigo akurikiranyweho gusambanya umugabo mugenzi we ku gahato

5,165

Diregiteri w’ikigo cy’amashuri yatawe muri yombi kubera gukekwaho gukoresha ku gahato imibonano mpuzabitsina umwe mu barimu be w’umugabo.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri abanza giherereye mu Karere ka Ruhango yatawe muri yombi, akurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugabo mugenzi we w’umwarimu.

RIB yatangaje ko yamutaye muri yombi ku wa 9 Mutarama 2024. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko icyaha cyakozwe ubwo uwo muyobozi w’ishuri yacumbikiraga uwo mugabo.

Ibi byabereye mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Bweramana, Akagari ka Murama mu Mudugudu wa Karambo tariki ya 9 Mutarama 2024.

Uwafashwe afungiwe muri Sitasiyo ya RIB ya Kabagali mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.

Amakuru avuga ko  ngo uyu ukekwa atari ubwa mbere akurikiranyweho iki cyaha kuko mu Ugushyingo 2021 yaketsweho gusambanya abana b’abahungu bigaga ku kigo cy’amashuri abanza yayoboraga nyuma aza gufungurwa n’Urukiko by’agateganyo kubera kubura ibimenyetso bihagije.

Icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato giteganywa n’ingingo 134 y’itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka 10 ariko kitarenze 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

Comments are closed.