Ruhango: Umusore witwa Cyriaque bamusanze yimanitse ku mugozi yapfuye

6,453

Ntambara Cyriaque w’imyaka 28 y’amavuko yari atuye mu Mudugudu wa Rwinkuba mu Kagari ka Buhoro mu Murenge wa Ruhango, yasanzwe mu mugozi yimanitse.

Mu Karere ka Ruhango ho mu Murenge wa Ruhango mu kagali ka Buhoro haravugwa urupfu rw’umwana w’umusore Cyriaque Ntambara basanze mu mugozi yiyahuye, bikavugwa ko uyu musore yaba yarigeze na none kugerageza kwiyahura ariko akaza gukomwa mu nkokora n’ababyeyi be.

Amakuru y’urupfu rw’uyu musore yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango Bwana J.Bosco Nemeyimana. Ku murongo wa terefoni yagize ati:”Nibyo koko ayo makuru ni impamo, nanjye nabwiwe n’ababyeyi ba nyakwigendera, bambwiye ko bamusanze yinigishije ikiziriko”

Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu zaba zatumye uno mugabo yiyahura, ababyeyi be bavuze ko nta kibazo kidasanzwe bazi yaba yari afite, gusa bakemeza ko hari n’ikindi gihe nyakwigendera yigeze gushaka kwiyahura ariko baramutesha.

Bwana Nemeyimana yagiriye inama abaturage yo kujya bashaka uburyo bakemura ibibazo mu mahoro hatarinze kubaho urupfu, ati:”Icyo nasaba abaturage ni ukwizera Imana, ibibazo byose burya biba bifite umuti, si ngombwa ko umuntu yakwiyambura ubuzima atihaye, ndabasaba kujya begera abantu babona bafite ibibazo bakajya babaganiriza bitaragera iwa ndabaga”

Muri iyi minsi mike ishize, mu Rwanda hari kugaragara impfu nyinshi zijyanye no kwiyahura bamwe bakabihuza n’ibibazo byo mu mutwe bibatera agahinda gakabije (Depression), bigatuma bamwe bahitamo kwiyahura.

Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’imiryango itegamiye kuri Leta bwavuze ko umuntu mu bantu 5 mu mujyi wa Kigali aba afite indwara yo mu mutwe.

Comments are closed.