Ruhango: Ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri yanditse asaba imbabazi umunyeshuri nyuma yo kumukubita akamukomeretsa!

6,322
Kwibuka30

Umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe imyitwarire (préfet de discipline) wo ku ishuri rya College de Bethel APARUDE riherereye mu Kagari ka Nyamagana, mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, yandikiye umunyeshuri ashinzwe kurera amusaba imbabazi nyuma yo kumukubita akamukomeretsa.

Mu ibaruwa uyu muyobozi witwa Muhire Felix yanditse iyi baruwa kuwa ku wa 04 Gicurasi 2021, yemera iki cyaha yavuze ko yakoze abitewe n’agasuzuguro k’uyu munyeshuri ariko amusaba imbabazi.

ati “Nanditse nsaba imbabazi umunyeshuri witwa Bayubahe Adeline kubera ikibazo twagiranye muri classe cy’agasuzuguro yangaragarije mu bandi nkamukubita.Nkaba nsaba imbabazi ko narengereye nkamuhana cyane ko bitazasubira.”

Umuseke uvuga ko uyu muyobozi ushinzwe imyitwarire yakubise umunyeshuri w’umukobwa wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye ariko yaje kumusaba imbabazi avuga ko atazongera kumuhana birengereye.

Kwibuka30

Umukozi w’Akarere ka Ruhango ushinzwe uburezi Mugabe Aimable yabwiye itangazamakuru ko ikibazo cy’umunyeshuri na Préfet de discipline cyabereye muri APARUDE (ishuri rirebererwa n’Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi) bakimenye bakagikurikirana.

Avuga ko amakuru bamenye ari uko ikibazo cyaturutse ku kuba Préfet de discipline yarimo gusaba abanyeshuri kujya kurya ageze mu ishuri uwakubiswe yigamo, abanyeshuri bamutera ingwa ararakara aramukubita amukomeretsa ku kaboka.

Ati Ntibyarangiriye aho ishuri ryahise rimuhagarika iminsi 8 atari mu kazi nk’igihano ibindi biracyakurikiranwa.”

Mu Rwanda gukubita no gukomeretsa bihanwa n’amategeko kuko biba bigize icyaha ari na yo mpamvu ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwibukije abarezi ko guha umwana ibihano bibabaza umubiri bitemewe kandi bidakwiye.

Mu Rwanda gukubita no gukomeretsa bihanwa n’amategeko kuko biba bigize icyaha ari na yo mpamvu ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwibukije abarezi ko guha umwana ibihano bibabaza umubiri bitemewe kandi bidakwiye.

Ruhango: Umuyobozi ushinzwe imyitwarire...
Leave A Reply

Your email address will not be published.