Mexico: Umuhanda wa gariyamoshi unyura hejuru y’umuhanda wasenyutse uhitana abagera kuri 20

8,884
Hari ubwoba ko hashobora kuba hakiri abantu baheze muri ibyo byumba bya gariyamoshi byahubutse bikagwa hasi

Abantu batari munsi ya 20 bapfuye naho abandi babarirwa muri za mirongo barakomereka, nyuma yuko iteme rinyura hejuru ririho umuhanda wa gariyamoshi unyura hejuru yundi risenyutse mu murwa mukuru Mexico wa Mexique, nkuko abategetsi babivuga.

Ibyumba byinshi bya gariyamoshi byahubutse bigwa hasi, bigwira imodoka imwe nibura, yari iri mu muhanda ugendwa cyane uri munsi y’iryo teme.

Abakora mu bikorwa by’ubutabazi n’abazimya umuriro bakomeje gushakisha ababa barokotse iyo mpanuka yabaye ku wa mbere nijoro.

Hagaragaye amashusho yerekana iryo teme ubwo ryahirimaga kuri stasiyo ya Olivos ku muhanda wa gariyamoshi wa 12.

‘Mayor’ w’umujyi wa Mexico Claudia Sheinbaum, wari umaze kugera aho byabereye, yemeje ko abantu 20 ari bo bapfuye kugeza ubu.

Abantu bagera hafi kuri 70 ni bo bakomeretse, nkuko inzego z’ubutabazi bwihuse zo muri uwo mujyi zabitangaje.

Hari ubwoba ko abapfuye bashobora kuza kwiyongera kuko hashobora kuba hakiri abantu baheze muri ibyo byumba bya gariyamoshi byahubutse bikagwa hasi.

(Src:BBC)

Leave A Reply

Your email address will not be published.