Rulindo: Polisi yafashe uwacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe

8,248

Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano, kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Werurwe yafatiye mu cyuho umugabo  witwa Uwiragiye  Felecien w’imyaka 20,  abitse  ibiro  139,5 by’amabuye y’agaciro  yo mu bwoko bwa  “Wolfram”mu nzu atuyemo.

Uyu mugabo atuye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Shyorongi, Akagali ka Rutonde, Umudugudu wa Mwagiro ari naho yafatiwe.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko aya mabuye yibwe mu kirombe cya kompanyi yitwa Eurotrade International Ltd giherereye ahitwa Nyakabingo, kugira ngo uyu wayibye afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abashinzwe kurinda icyo kirombe.

Yagize ati “ ubuyobozi bw’iyi kompanyi bwakunze gutanga amakuru ko hari abantu bacukura amabuye mu buryo butemewe mu kirombe cyabo cyane cyane mu masaha ya nijoro”.

Ku wa mbere saa kumi n’ebyili za mu gitondo nibwo abashinzwe umutekano w’icyo kirombe bahamagaye Polisi bavuga ko babonye itsinda ry’abantu ku kirombe bafite amabuye y’agaciro,  kandi bamenyemo uwitwa Uwiragiye.

Yakomeje avuga ko abapolisi bahise batangira umukwabo wo gufata abo bantu niko kujya mu rugo rwa Uwiragiye, bamusatse basanga afite ibiro 139.5 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram, banamusangana ibikoresho bitandukanye yifashishaga mu kuyacukura, niko guhita afatwa arafungwa.

Uwiragiye akimara gufatwa yavuze ko ayo mabuye yarabitse, ko yari kuzayaha abandi bafatanije kuyabika bakazayagurisha n’ubwo atatangaje aho bayagurisha.

SP Ndayisenga yishimiye abashinzwe umutekano w’icyo kirombe batanze amakuru, uwibaga amabuye y’agaciro agafatwa ndetse n’amabuye yibye agafatwa.

SP Ndayisenga agira inama abantu bose bijandika mu bikorwa byo kwiba amabuye mu birombe  kubireka kuko niyo uyibye iyo ugiye kuyagurisha bagusaba ibyangombwa bikwemerera kuyacukura no kuyacuruza.

Yibukije ko iyo winjiye mu kirombe mu buryo butazwi uba ushobora guhuriramo n’ ikibazo cyo kuhaburira ubuzima, ikindi kandi kwiba amabuye mu birombe ni icyaha gihanwa n’amategeko harimo gufungwa igihe kirekire.

Uwiragiye n’amabuye yibye yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Shyorongi kugira ngo hakurikizwe amategeko, hanarebwe niba ntabandi bakoranaga nawe  bafatwe.


Comments are closed.