Rusizi: Babiri bafashwe bibye icyuma gisya ikawa

10,343

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rusizi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano,  kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Werurwe, yafatiye mu cyuho  abantu 2 bari bibye icyuma gisya ikawa murugo rw’umuturage,

Ibi byabereye mu murenge wa Kamembe, mu kagari ka Kamashangi, Umudugudu wa Uwamahoro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abafashwe ari Nshimiyimana Emmanuel na Ngendahayo Jeremie bose bafashwe nyuma yo gusimbuka  igipangu cy’ Uzamushaka Salama bakiba imashini ye isya ikawa.

Yakomeje avuga ko aba bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’uwari ugiye kwibwa wahamagaye abanyerondo ababwirako hari abantu binjiye mu gipangu cye bakaba bamwibye imashini isya ikawa, nabo bahise bahamagara Polisi ngo ibafashe kubafata.

Yagize ati “ahagana saa mbiri z’ijoro, Polisi nibwo yamenye amakuru ko mu rugo rw’uyu muturage hinjiye abajura , Polisi yahise itabara ifatanije n’irondo ry’umwuga batangira  ibikorwa byo kubafata, babafatira mu nzira bikoreye iyo mashine barafungwa”.

Yongeyeho ko uyu Ngendahayo atari ubwa mbere afatirwa mu bujura kuko hari hashize amezi abiri afunguwe aho yarakurikiranweho icyaha cy’ubujura.

SP Karekezi yashimiye abaturage bakomeje kwicungira umutekano bakora amarondo, anaburira abantu bose bafite ingeso y’ubujura kubireka kuko inzego z’umutekano zabahagurukiye.

Abafashwe bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe ngo hakurikizwe amategeko.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Comments are closed.