Rusizi: Faranswa yagwiriweho n’igitaka mu musarani yacukuraga arapfa bupfe

5,602
Kwibuka30

Mu Karere ka Rusizi, mu mudugudu wa Gahwazi, mu kagari ka Kamatita mu murenge wa Gihundwe, muri ako Karere haravugwa urupfu rw’umugabo witwa Faranswa MUKESHIMANA uri mu kigero cy’imyaka 33 yapfiriye mu cyobo yari arimo acukura kuri uyu wa kabiri taliki ya 18 Ukwakira 2022.

Amakuru twahawe n’umwe mu baturanyi ba nyakwigendera, bavuga ko byabaye ahagana saa tatu za mugitondo kuri uyu wa kabiri.

Kwibuka30

Aya makuru yemejwe n’umnyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihundwe INGABIRE Joyeux avuga ko uno mugabo yari asanzwe akora akazi ko gucukura imisarane akaba yahitanywe n’itaka yari yararunze ku ruhande ryamanutse rigasubira mu cyobo yari arimo acukura aba ariryo rimuhitana, yagize ati:”…nibyo koko uyu mugabo yitabye Imana, yari ageze muri metero 17 acukura umusarane, noneho igitaka cyari kirunze kuruhande nicyo cyamanutse kigana muri icyo cyobo yari arimo kiramurengera kugeza apfuye”

Kugeza ubu amakuru aravuga ko uwo mugabo yahise ashyingurwa, indorerwamo.com ntituramenya niba yari afite umuryango cyangwa yari akiri ingaragu.

Igitaka cyamanutse kiramurengera abura umwuka arapfa

Leave A Reply

Your email address will not be published.