Rusizi: Ntagakiza wakoraga akazi k’ubukarani yapfiriye imbere ya farumasi agiye kugura ibinini

5,901

Umugabo w’imyaka 46 yakoraga akazi ko kwikorera imitwaro n’imizigo ku mutwe yapfiriye ku muryango wa farumasi agiye kugura ibinini.

Umugabo witwa Ntagakiza Leonard w’imyaka 46 y’amavuko yapfiriye imbere ya farumasi aho yari agiye kugura ibinini byo kwivura.

Umwe mu bari basanzwe bakorana akazi ko kwikorera imizigo (Akazi kazwi nk’ubukarani) bavuze ko uyu mugabo yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 14 Mutarama 2023 ubwo yari agiye kugura ibinini kuri farumasi.

Uwitwa Musana Paul bakunze kwita Debande yagize ati:”Twari kumwe mu kanya, yavugaga ko ari kumeneka umutwe, ariko twumvaga bidakanganye, twamubwiye ngo ajye kunywa amazi menshi kandi aruhuke, arabyemera, avuga ko agiye kubanza kujya gufata ibinini kuri farumasi, ariko ahageze mbere y’uko yinjira, yaguye ku muryango wa farumasi ashiramo umwuka”

Aya makuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, ku murongo wa terefoni n’umunyamakuru wa Indorerwamo.com Bwana Iyakaremye Jean Pierre yagize ati:”Nibyo koko uwo mugabo yitabye Imana, amakuru mfite ni uko ngo yari yaje ku kazi atameze neza, abibwira bagenzi bamugira inama yo kujya kugura ibinini by’umutwe, ariko akigera ku muryango wa farumasi yikubita hasi arapfa”

Amakuru akomeza kuvuga ko nyakwigendera akimara kugwa hasi abari hafi bihutiye gutabara, bahamagara Ambulance ariko bageze kwa muganga abaganga basanga yamaze gushiramo umwuka.

Gitifu Jean Pierre yihanganishije abakoranaga nawe yongera kwibutsa abaturage kujya bisuzumisha indwara kenshi igihe cyose bumva umubiri wabo utameze neza, yagize ati:”Bano bavandimwe bakora umwuga wo kwikorera imizigo bakora akazi k’imbaraga cyane, nabasabaga kujya bibuka kwisuzumisha kenshi gashoboka igihe cyose bumva umubiri utameze neza”

Comments are closed.