Rusizi: Polisi yafashe uwinjizaga mu gihugu ibiro 60 by’urumogi n’amavuta ya mukorogo.

5,508

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 10 Nyakanga ahagana saa Cyenda z’amanywa ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro bafatanije n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bafashe uwitwa Mutabazi Innocent w’imyaka 48. Yafatanwe ibiro 60 by’urumogi, udupfunyika twarwo 50, amacupa 652 y’amavuta yo kwisiga atemewe ya Mukorogo, amacupa 90 y’amavuta yo mu bwoko bwa movit, imikebe 6 y’amata ya Nido na garama 900 z’ayo mata.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Mutabazi yafatiwe mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Giheke mu Kagari ka Giheke, Umudugudu wa Uwimana. Akaba yarafashwe biturutse ku makuru y’abaturage.

Yagize ati “Abaturage nibo bahaye amakuru abapolisi bababwira ko hari umuntu ugiye kuvana ibicuruzwa bya magendu mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Abapolisi bahise bategura igikorwa cyo gufata uriya muntu.”

CIP Karekezi yavuze ko ubusanzwe Mutabazi yari asanzwe  ari umushoferi wa sosiyeti icuruza gaze (Merez Petroleum) yari ashinzwe kuvana amacupa ya gaze mu Mujyi wa Kigali ayajyana mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi nyuma akagarukana amacupa arimo ubusa. Ubwo Mutabazi yari ageze i Gihundwe yapakuruye amacupa ya Gaze apakiramo ruriya rumogi,amavuta ya mukorogo n’amata ya Nido.

Ati “Abapolisi bakimara kubimenya bahise bashyira bariyeri mu muhanda mu Kagari ka Giheke Umudugudu wa Uwimana ari naho Mutabazi yafatiwe mu cyuho ahetse biriya bintu.”

Mutabazi amaze gufatwa yavuze ko biriya bintu yari yabihawe n’uwitwa Claude wo mu Murenge wa Giheke ukirimo gushakishwa, Mutabazi yagombaga kubipakururira mu gipangu kiri i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali agahembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yakanguriye abacuruzi bagifite imyumvire yo gukora ubucuruza butemewe n’amategeko ko babireka kuko amayeri bakoresha yaramenyekanye kubera imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage.

Yashimie abaturage batanze amakuru yatumye uriya muntu afatwa abasaba gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe.  Abafashwe ndetse n’ibyo bafatanwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe.

Comments are closed.