Rusizi: Umugabo ukurikiranweho gushuka umuntu akamwambura amafaranga yatawe muri yombi

8,499

Polisi ikorera mu karere ka Rusizi kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Mata, yafashe umugabo witwa Havugimana Narcisse ukurikiranweho gushuka Nyiransabimana Domitille akamwaka amafaranga 100.000 Frw, amubwira ko azamufunguriza umugabokuko  ngo aziranye n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rusizi.

Yafatiwe mu Murenge wa Kamembe, Akagali ka  Gihundwe, Umudugudu wa Kabeza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Havugimana yafashwe biturutse ku kirego cyatanzwe na Nyiransabimana.

Yagize ati: “ Umugabo wa Nyiransabimana amaze iminsi afunzwe kubera icyaha cy’ubujura bwa telephone. Ku wa gatandatu nibwo uyu Havugimana yegeraga Nyiransabimana amubwira ko aziranye n’umuyobozi wa Polisi, ashobora kumufunguriza umugabo we aramutse amuhaye amafaranga ibihumbi 100. ku ikubitiro yahise amuha ibihumbi 70 kuri telefone, ayandi 30.000 ayamuha mu ntoki.”

Mu minsi yakurikiyeho uyu mugore ntiyongeye kumuca iryera yanamuhamagara kuri telefone Havugimana agira ngo amubaze aho bigeze akanga kumwitaba, niho yigiriye inama yo guhamagara Polisi ayibwira ko yatekewe umutwe. Polisi yahise ishakisha uyu Havugimana aza gufatwira mu Murenge wa Kamembe, ariko amafaranga yari yayariye.

SP Karekezi yihanangirije abantu bose bashaka kurya utw’abandi ku ngufu kubireka, kuko amayeri yabo yaramenyekanye, birangira bafashwe kandi bagafungwa igihe kirekire muri gereza.

Yasoje asaba abantu bose bakeneye serivise haba kuri Polisi cg n’izindi nzego kujya begera ubuyozi bakabafasha, bakirinda abantu babeshya ko bazabagererayo bagamije kubarya  utwabo.

Uyu wafashwe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Kamembe ngo hakurikizwe amategeko.

Ingingo ya 174 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko; umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW).

Comments are closed.