Russia: Yafunzwe amezi 10 azira mudasobwa yamwitiranyije n’umwicanyi
Umugabo wo mu Burusiya witwa Alexander Tsvetkov, umuhanga mu bya Siyansi wo mu Kigo cyitwa ‘Russian Academy of Sciences Institute’ yari amaze amezi icumi (10), ari mu bihe bijya gusa n’ijoro ridacya, nyuma yo gufungwa kandi ashobora kuba arengana.
Uwo mugabo yafashwe akuwe mu ndege muri Gashyantare uyu mwaka, ubwo yari mu rugendo rujyanye n’akazi ahitwa i Krasnoyarsk, nyuma abwirwa ko ari we wishe abantu batandukanye mu myaka makumyabiri ishize.
Abashinzwe iperereza bavuze ko we n’abafatanyacyaha be, bishe abantu nibura bagera kuri babiri mu Mujyi wa Moscow muri Kanama 2002. Bamushinje kuba ari we wakoze ibyo byaha, birengagiza ubuhamya butandukanye bw’abandi bahanga mu bya siyansi, bahamya ko bari kumwe na Tsvetkov mu gihe ubwo bwicanyi bwakozwemo.
Icyatumye uwo mugabo atabwa muri yombi, ngo yafashwe hashingiwe ku kuba ‘system’ ishyirwa muri mudasobwa (Artificial Intelligence), yabonye ko imiterere n’ibiranga Tsvetkov bihura ku rwego rwa 55% n’ibyavuzwe n’umutangabuhamya kuri ubwo bwicanyi bwakozwe mu myaka isaga 20 ishize.
Ubwicanyi bwatumye Tsvetkov afungwa bwakozwe ku itariki 2 Kanama 2002. Uwa mbere wishwe kuri iyi tariki, ni umugabo bivugwa ko yari yasangiye n’abakekwaho kuba baramwishe, maze yamara gusinda bakamwica nyuma yo gutongana.
Muri iryo joro rimwe, bahise bajya kwiba umugore w’imyaka 64, barangije batera banica undi mugore wari kumwe na nyina w’imyaka 90 y’amavuko, nyuma yo kwinjira bavuga ko bashaka inzu yo gukodesha.
Umwe mu bavugwa ko bari abafatanyacyaha ba Tsvetkov, we wemeye kuba yaragize uruhare muri ubwo bwicanyi, yabajijwe kuri Tsvetkov avuga ko amuzi, ariko hari harimo ibibazo mu buhamya bwe .
Yavugaga ko Alexander atagiraga aho aba (homeless) akaba yarabanaga na we muri Moscow, ko yari umuntu ukunda kunywa inzoga, akaba yaranywaga igice cy’ipaki y’itabi ku munsi .
Gusa, byagaragaye ko Tsvetkov atigeze abura aho aba (homeless), ko atigeze aba umusinzi kandi ko atigeze anywa itabi, habe no kunywa isegereti n’imwe mu buzima bwe kubera ibibazo by’ibihaha.
Uwo muntu wavugwagaho kuba yari umufatanyacyaha wa Tsvetkov yavuze ko ukekwa yari afite za ‘tattoos’ z’impeta ku ntoki ze, ndetse no ku kuboko kwe kw’ibumoso, ariko abo mu muryango wa Tsvetkov bavuze ko nta tattoo n’imwe yigeze yishyiraho.
Abakorana na Alexander Tsvetkov batanze ubuhamya bw’uko babanaga na we kandi ko babaga kure y’aho ubwo bwicanyi bwabereye, ariko ubuhamya bwabo ntibwigeze buhabwa agaciro.
Tsvetkov ngo yaje guhatirwa kwandika inyandiko yemera icyaha, arayandika, ariko nyuma yisubiraho ayivanamo, amara amezi 10 afunze umuryango we urimo ushakisha uko yafungurwa.
Ibinyamakuru bitandukanye birimo Odditycentral, byanditse ko nubwo hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko Tsvetkov atagize uruhare muri ubwo bwicanyi, ariko abayobozi bo mu Burusiya bahisemo kugirira icyizere porogaramu yo muri mudasobwa
Ikibazo cya Alexander Tsvetkov cyatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye aho mu Burusiya mu mezi ashize, bikurikirwa n’amahuriro y’abantu basaba ko yafungurwa, ndetse hari n’amakuru avuga ko na Perezida Vladimir Putin ubwe yaje kubyinjiramo, bituma uwo muhanga mu bya siyansi afungurwa muri uku Kwezi k’Ukuboza 2023. Gusa nubwo yafunguwe ntabwo ibyaha ashinjwa byakuweho.
Perezida Putin ngo yavuze ko “Artificial Intelligence ari ingingo yagutse cyane ( a complex topic), bityo ko niba hari ahabayeho kwibeshya muri urwo rwego, bikwiye gusesengurwa bigafatwaho umwanzuro”.
Comments are closed.