Rutsiro: Inzego z’umutekano ziri guhiga umwalimu wasambanije umwana agahita acika

8,523

Inzego z’umutekano mu Karere ka Rutsiro ziri gushakisha umwalimu wasambanije umwana w’umukobwa w’imyaka 13 agahita acika.

Inzego za Leta n’iz’umutekano ziri gushakisha umwalimu wari usanzwe yigisha mu kigo cy’ishuri cya Ecole primaire Gahondo, ishuri riherereye mu Karere ka Rutsiro nyuma y’aho uno mugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 akektsweho icyaha cyo gusambanya ku gahato umwana w’umukobwa ufite imyaka 13 y’amavuko yonyine.

Amakuru dukesha bamwe mu baturanyi ndetse n’abo mu rugo rw’uwo mwanya w’umukobwa, aravuga ko uwo mwana yasambanijwe kuri uyu wa gatandatu taliki ya 13 Kanama 2022.

Umwe mu bantu begereye umuryango w’uwo mwana wahohotewe ariko utashatse ko amazina ye ajya hanze, yabwiye indorerwamo.com ko umuryango watanze ikirego kuri RIB ku cyumweru, undi nawe akimenya ko ari gushakishwa, kandi ko kugeza ubu hataramenyekana aho yacikiye.

Aya makuru yemejwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Madame Triphose MUREKATETE yemeza ko ukekwaho icyo cyaha yacitse bakaba bataramenya aho yacikiye, anemeza ko inzego z’umutekano ziri mu gikorwa cyo kumuhiga, yagize ati:”Uyu mwalimu akimenya ko RIB yamenye amakuru y’ibyo yakoze, nawe yahise acika kugeza ubu ntituramenya aho aherereye”

Meya yakomeje avuga ko umwana yajyanywe kwa muganga ngo yitabweho barebe ko nta bundi burwayi yaba yatewe.

Meya MUREKATETE yibukije abarimu ko ari abantu bakomeye muri sosiyete ko hari izindi ndangagaciro bagomba kurangwa, asaba n’ababyeyi kujya bita ku bana babo, bakamenya aho bagiye n’aho bari, bakabarinda kwirirwa mu mazu y’abasore.

Comments are closed.