Rwamagana: Gasangwa yafatanywe perimi y’indyogo

7,741
Rwanda: Bamwe mu bakomeye bari gukurikiranwa no gufungwa - BBC News Gahuza

Kuri uyu wa Kane Tariki ya 12 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe   gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, ryafashe umugabo witwa Gasangwa Faustin w’imyaka 31, afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’uruhimbano.

Yafatiwe ahari kubera ikizamini cy’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga mu Murenge wa kigabiro, mu Karere ka Rwamagana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba  Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizerimana, yavuze ko uyu Gasangwa yahimbye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ubwoko bwa D na E.

Yagize ati:” Gasangwa yari yiyandikishije gukorera uruhushya rwo gutwara imodoka ubwoko bwa D, agiye gutangira ikizamini, Abapolisi bamusabye kwerekana uruhushya asanganywe rwa A,B,C. Akimara kurwerekana byagaragaye ko afite urundi ruhushya ruriho D na E yashakaga gukorera, Abapolisi bagombaga kumukoresha ibizamini basuzumye neza basanga ari uruhimbano, nibwo yahise afatwa arafungwa.

Akimara gufatwa yagaragaje ko urwo ruhushya rw’uruhimbano yaruguze amafaranga ibihumbi 100 n’uwitwa Ndacyayisenga Elie, ufungiye muri Gereza ya Mageragere kubera icyaha cyo guhimba impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Uyu Gasangwa afashwe nyuma y’umunsi Umwe gusa, undi muturage nawe afatiwe muri Uyu murenge wa Kigabiro ahari kubera ibizamini byo gutanga impushya za burundu, ashatse guha ruswa abapolisi  y’amafaranga ibihumbi 400 ngo bamuhe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, nawe ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Kigabiro aho ari gukurikiranwa n’amategeko.

Comments are closed.