RWAMAGANA: Umukecuru w’Imyaka 64 Bamusanze mu Rugo rwe Yapfuye

12,988

Madame MUREKEYISONI Penina wari utuye mu Karere ka Rwamagana w’imyaka 64 bamusanze ku muharuro w’urugo rwe yitabye Imana.

Ku munsi wa gatandatu taliki ya 7 Kanama uno mwaka, umukecuru w’imyaka 64 y’amavuko witwa MUREKEYISONI Penina wari utuye mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana bamusanze mu bikenyeri byo mu bikingi by’urugo rwe yashizemo umwuka. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyamuhitanye, gusa amakuru ava mu baturanyi b’uyu mukecuru aravuga ko PENINA yaba yishwe na muramukazi we ufite uburwayi bwo mu mutwe.

Mu ijwi ry’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, Bwana MODESTE MBABAZI yatangarije ikinyamakuru igihe.com dukesha iyi nkuru ko kugeza ubu hataramenyekana icyamwishe n’uwamwishe ariko hakaba hakekwa muramukazi we. Yagize ati:“nibyo koko natwe niyo makuru dufite, harakekwa muramukazi, ubu yajyanywe kwa muganga ngo basuzume niba koko afite uburwayi bwo mu mutwe”

Abaturanyi b’uyu mukecuru baremeza ko Penina na muramukazi we bajyaga bagirana amakimbirane.

Umurambo wa Penina MUREKEYISONI ubu uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Rwamagana.

Comments are closed.