Burundi: Urukiko rumaze gutegeka ko nta nzibacyuho ihari, Evariste agomba kuyobora igihugu

10,630
Kwibuka30

Urukiko rukuru rushinzwe kurengera itegekonshinga rumaze kwanzura ko nta nzibacyuho, rutegeka ko Gen. EVARISTE NDAYISHIMIYE agomba kuyobora igihugu

Kwibuka30

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu urukiko rukuru rushinzwe kurengera itegeko nshinga rwateranye maze rwemeza ko nyuma yo gusanga ko igihugu kimaze iminsi kidafite umukuru w’igihugu kandi hari uwatowe akanemezwa na komisiyo ishinzwe amatora, rwahise rutegeka ko nta nzibacyuho igomba kubaho ko ahubwo prezida watowe agomba kurahira agatangira kuyobora igihugu.

Byari biteganijwe ko Evariste NDAYISHIMIYE uherutse gutsinda amatora ku itike ya CNDD-FDD byari biteganijwe ko arahira ku italiki 20 z’ukwezi kwa munani uno mwaka ariko kubera ikibazo cy’urupfu rwa Prezida Nkurunziza bitumye ashobora kurahira imburagihe, itegekonshinga ry’I Burundi rivuga ko iyo umukuru w’igihugu apfuye, umukuru w’inteko ishingamatege ko ariwe ugomba kuyobora inzibacyuho mu gihe haba hategerejwe ko himikwa undi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.