Rwanda: Abadepite barasaba ko hashyirwaho amashuri yigisha gutwara ubwato.

4,390
Umunyarwanda yakoze ubwato bw'amagorofa atatu bu - Inyarwanda.com

Abagize inteko ishingamategeko y’URwanda umutwe w’abadepite barasaba ko hashyirwaho amashuri yigisha gutwara ubwato mu rwego rwo kunoza serivise zo gutwara abantu n’ibintu mu mazi kuko izi serivise zirigushyirwamo imbaraga n’igihugu ngo zirusheho gutera imbere .

Inzego zirebwa niki kibazo kwikubitoro ni Minisiteri y’ibikorwa remezo mu Rwanda itangaza ko ubu hari kwigwa ishingiro ry’umushinga uyishyiraho amategeko agena uko service zo gutwara abantu n’ibintu mu mazi byakorwa kuko ubu ntategeko rya bigenega.

Uretse kuba nta tegeko ryagenaga uko ubu bwikorezi bwo mu mazi bukorwa mu Rwanda nta n’amashuri yigisha cyangwa ngo atange impamyabumenyi y’uko umutu yize gutwara ubwato impamvu abadepite mu nteko ishingamategeko baheraho basabako yakagiyeho agafasha kunoza izi service.

Minisitiri Gatete Claver avuga ko bari gukorana na Minisiteri y’uburezi kuburyo mu mashuri hatangizwa amasomo yo kwiga gutwara ubwato mu Rwanda kuko ubu ababyiga bari guhugurirwa muri Tanzania.

Ubusanzwe mu Rwanda nta shuri rizwi ryigisha cyangwa rihugura gutwara ubwato mu mazi ibishingirwaho n’abadepite ko mugihe iri shuri ryatangizwa mu Rwanda byabera benshi igisubizo ku buryo byaba ari umwuga ubatunga kandi barawize .

Comments are closed.