Rwanda-Burundi: Inzego z’ubutasi z’ibihugu byombi zahuye mu rwego rwo kuzahura umubano

8,225
Kwibuka30

Inzego z’ubutasi bw’igihug cy’u Burundi n’izi’igihugu cy’U Rwanda zahuye ziganira uburyo umubano w’ibihugu byombi wazahurwa.

Ni ibganiro biri kubera muri aka kanya ku mupaka ibi bihugu byombi bihanira imbibe wo mu Karere ka Bugesera ahazwi nko ku mupaka wa Nemba.

Ku ruhande rw’u Burundi, ibyo bganiro biyobowe na Col Everest MUSABA umuyobozi mukuru w’urwego rw’ubutasi mu gihugu cy’ Uburundi mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda bakiriwe na Brigadier Gen NAKARUNDI Vincent ukuriye urwego rw’ubutasi ku ruhande rwa Kigali, uwo mubonano na none witabiriwe n’umuyobozi wa EJVM (Expended joint verification mechanism) ihuriro rishinzwe kugenzura ibikorwa by’ingabo zo mu karere k’ibiyaga bigari.

Kwibuka30

Ibihugu byombi byakomeje kuvugwamo umwuka utari mwiza ku buryo buri kimwe cyashinjaga ikindi ibitero byabaga bigamije kubangamira umutekano ku mpande zombi.

Mu minsi mike cyane ishize, igihugu cy’u Burundi cyagabweho igitero n’inyeshyamba z’Abarundi bakavuga ko batorezwa mu gihugu cy’u Rwanda, ibintu U Rwanda rwakomeje gutera utatsi, u Rwanda narwo rwagiye rugabwaho ibitero bitandukanye bikemewa ko byaturaga i Burundi.

Bitegenijwe ko uno mubonano ushobora kuvamo ikinmtu gishobora kuba intangiriro z’umutekano n’umubano mwiza hagati y’aba baturanyi bamaze imyaka isaga itanu barebana ay’ingwe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.