Rwanda: Perezida Kagame yongeye gukomoza ku cyemezo Leta yafashe cyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa.

243

Yabigarutseho mu butumwa yatanze kuri iki Cyumweru, tariki 15 Nzeri 2024, mu gikorwa cyamasengesho azwi nka ’National Prayer Breakfast’ ategurwa n’umuryango Rwanda Leaders Fellowship, aho yagarutse ku cyemezo Leta y’u Rwanda yafashe cyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa ashimangira ko yaba abanyamadini, abayobozi, bagize uburangare mu ishingwa ryayo.

Ubwo abayobozi batandukanye mu nzego za leta, abanyamadini, abikorera n’abandi, bateraniraga muri Kigali Convention Centre mu gikorwa ngarukamwaka cyo gusengera igihugu, Perezida Paul Kagame yongeye ku babwira ko atumva uburyo Abanyarwanda bongeye kwisanga muri iki kibazo, ku buryo byageze aho hafatwa icyemezo cyo gufunga insengero.

Ati:“Ibintu biheruka bijyanye no gufunga insengero byarangiye bijya hanze biba nk’icyateye u Rwanda. Ndibuka igihe twigeze kugira inzige zigatera u Rwanda abantu tugashaka uko turwana n’inzige zangije imyaka, nabyo byarazamutse biba nk’aho u Rwanda twatewe n’inzige, kubera iki?

Perezida Kagame yakomeje Yongeye kugaragaza ko bitumvikana uburyo ibintu bicika kuri uru rwego nyamara hariho abayobozi bakabaye bashinzwe kubikurikirana.

Ati:“Abayobozi b’igihugu muri politike, ibintu nk’ibi bibaho bikagera kuri ruriya rwego uriho, uyobora abantu? Cyangwa ni izina wikoreye gusa ridafite icyo rivuze? Kandi ibi byigeze kuba n’ikindi gihe ndetse turabiganira bisa nk’aho bigiye gushyirwa mu buryo, ngira ngo byarangiriye aho twabiganiriye. Birangije abayobozi turiryamira, ntabwo ari abayobozi ba politike gusa mvuga, ndavuga n’abayobozi b’amadini turi hano.

Perezida Kagame yavuze ko ikibabaje ari uko hari abanyamadini bashatse guhangana n’iki cyemezo cyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa. Yabasabye gucisha make kuko adashobora kubemerera gutoba u Rwanda no kugaragura Abanyarwanda.

Mu minsi ishize, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rwakoze ubugenzuzi ku nsengero zisaga ibihumbi 14, bigaragara ko 70% byazo zitujuje ibisabwa bityo zirafungwa.

Izo nsengero zafunzwe hari izo byagaragaraga ko zibura ibintu bike by’ibanze bishobora guhita biboneka ariko hakaba n’izisabwa ibintu bigari zakabaye zifite.

Hari kandi izindi zafunzwe zasanzwe zikora ariko zidafite uburenganzira bwo gukora aho wasangaga nk’umuntu ku giti cye cyangwa itsinda barafunguye ahantu ndetse bakanashyiraho ibyapa, ariko badafite ibyangombwa bibemerera gukorera mu Rwanda.

Comments are closed.