Rwanda revenue yashyize hanze urutonde rw’abacuruzi bakwepa imisoro

10,603

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwakira imisoro RRA cyashyize hanze urutonde rw’abacuruzi n’ibigo by’ubucuruzi bikomeje kutubahiriza inshingano zabo mu gutanga umusoro.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukusanya no kwakira imisoro Rwanda revenue Authority cyongeye gisohora urutonde rugaragaza bamwe mu bacuruzi ndetse n’ibigo by’ubucuruzi binengwa gukwepa umusoro binyuze mu kudatanga inyemezabwishyu za EBM cyangwa bakazitanga mu buryo butubya umusoro wakagombye gutangwa.

RRA ivuga ko umucuruzi wese ufite TIN ndetse n’utarayigira agomba gutanga inyemezabwishyu (Facture) ya EBM mu gihe cyose habayeho kugurisha igicuruzwa, inyemezabwishyu ya EBM niyo yonyine yemewe n’itegeko ku musoreshwa wese.

Mu Rwanda umusoro ku nyongeragaciro ungana na 18%, ni amafranga ubundi atangwa n’umuguzi wa nyuma, agashyirwa mu maboko y’umucuruzi nawe utegetswe kuyohereza ku kigo kibishinzwe aricyo RRA, ariko bamwe mu bacuruzi bahitamo kugurisha ibicuruzwa ku mafaranga make atariho 18%, ikintu gifatwa nko gukwepa imisoro, cyangwa se bakagurisha badatanze fagitire, bityo umusoro w’umuturage ukajya mu mufuko w’umucuruzi, ibintu bifatwa nk’ubujura kandi bihanirwa.

Urwandiko rwashyizweho umukono na komiseri mukuru wa RRA Bwana Pascal BIZIMANA, yakanguriye abaguzi bose kuba menge bagasaba fagitireya EBM mu gihe cyose baguze ndetse bakibuka no kugenzura ko amafranga batanze ari nayo koko yanditse ku nyemezabwishyu bahawe.

Abacuruzi bari kuri runo rutonde, bo bihanangirijwe ndetse basabwa kwikosora kuko ibihano bihana amakosa nk’aya ngaya bikakaye.

Comments are closed.