Santrafurika: Ingabo z’u Rwanda zavuye abaturage ku buntu

6,913

Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Santrafurika (MINUSCA), zatanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku barwayi 54.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023, gikozwe n’Ingabo z’u Rwanda zibarizwa mu itsinda rya ‘Rwanda Battle Group V and Rwanda Level II Hospital medical personnel’.

Abaturage bahawe serivisi z’ubuvuzi ku buntu ni abo mu mujyi wa Gobolo-Bria -Haute Kotto, uherereye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Santrafurika.

Mu bindi bikorwa Ingabo z’u Rwanda zakoze, harimo no gukora ubukangurambaga bwakorewe ku baturage 115 ku ngamba zo gukumira malariya.

Comments are closed.