Senegal: Hateye indwara ikomeye kandi yandura iterwa n’uturondwe

4,636
Kwibuka30

Muri Senegali ministeri y’ubuzima yatangaje ko habonetse indwara iterwa n’agakoko ka virusi ihagarika imikorere y’ibice by’ingenzi byo mu mubiri kugeza byishe nyir’ukuyandura.

Iyi ndwara yiswe Crimean-Congo haemorrhagic fever (CCHF) yagaragaye bwa mbere muri icyo gihugu taliki ya 21 uku kwezi mu ivuriro ryo hanze y’umurwa mukuru Dakar ahitwa Guediawaye nkuko byemezwa na ministeri y’ubuzima muri Senegali.

Kwibuka30

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS ritangaza ko ituruka ku burondwe ariko abantu bakaba bashobora kuyanduzanya hagati yabo habayeho guhana amaraso cyangwa guhuza andi matembabuzi y’umubiri.

Ibimenyetso by’umuntu wanduye iyi ndwara igaragara cyane muri Afurika no mu burasirazuba bwo hagati birimo kugira umuriro, kubabara umubiri, kuzengerezwa no kuruka. Ibi bishobora gutuma bimwe mu bice by’ingenzi mu mubiri binanirwa gukora bityo bigahitana uwayanduye

Iyi ndwara yagaragaye bwa mbere muri Cremea mu 1944.

Leave A Reply

Your email address will not be published.